Ubuyobozi bw’Umurenge bwa Mwendo mu Karere ka Ruhango buravuga ko Mbanzabigwi Jean Claude w’imyaka 44 y’amavuko yasabwe inzoga y’urwagwa n’uwitwa Niyomigabo François ayibuze afata tablette ayimukubita mu mutwe ajyanwa kwa muganga ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe.
Mu Bitaro bya Gitwe byananiranye ahabwa transfert imujyana mu Bitaro bikuru bya CHUB ari naho yaguye.
Ati ‘‘Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.”
Niyomugabo François ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Mujyi wa Ruhango.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
lg
February 11, 2022 at 5:05 pm
Amaherezo ukurikije umwicanyi buriho igisubizo kizaba icyo gusubizaho igihano cyurupfu kuwishe erega nibintu bamenyereye bigishijwe si impanuka nonese bicaga impinja aruko batonganye inyamaswa irica inka bakayirasa umuntu yakwica undi bakamureka inka se ifite agaciro kurusha umuntu !!imbwa zikwiye kujya zimanikwa kugiti maze urebe ko bisubira
Nanjyentyo
February 11, 2022 at 11:19 pm
Ufite ukuri pe inka irapfa abasurikare na police bakamanuka ariko impfu zabantu zahato nahato ngo umuntu aracyekwaho kwica kandi abyiyemerera yarangiza ngo mungabanyirize ibihano njye kurongora ihogoza ryanjye ngo mfatanye nabandi kubaka igihugu!! Sha imbwa zabicanyi gusa