Ihorinyibuka Anastasie utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kabuhunde I mu Karere ka Gasabo, aratabariza umwana we witwa Hagenimana Jean Pierre w’imyaka irindwi umaranye uburwayi bw’umwijima imyaka 6.
Uyu mubyeyi yabwiye UMUSEKE ko mbere atangira kurwara ubu burwayi, yafashwe abyimba inda, maze kwa muganga abwirwa ko yaba ari inzoka arwaye gusa nyuma nibwo yaje kumenya ko afite ikibazo cy’umwijima.
Ati “Yatangiye afatwa abyimba inda nkajya mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, bakambwira ngo ni inzoka, hanyuma mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye aruka amaraso, akanayituma.
Nibwo kwa muganga batangiye kumukurikirana, mujyana ku Bitaro bya Kibagabaga, umwana arabyimba inda cyane, banyohereza guca mu cyuma ku Bitaro bya Kigali CHUK tugezeyo, dusanga umwijima waronenekaye cyane kubera ko babimenye igihe cyararengeranye, baravuga bati ubu tuzajya tumugabanyiriza amazi mu nda kuko tubona nta bushobozi ufite bwamujyana mu mahanga.”
Uyu mubyeyi yabwiwe ko umwana we kugira ngo avurwe, ari uko yajyanwa kuvurirwa mu mahanga umwijima ugahindurwa.
Ati “Barambwiye ngo uyu mwana birasaba ko ahindurirwa umwijima, kandi si mu Rwanda bikorerwa ni mu mahanga. Iyo nabonye yarembye cyane, ndamujyana bakamugabanyiriza amazi mu nda tukajya ku Bitaro bya Kibagabaga tukahamara nk’ibyumweru bibiri.”
Uyu mubyeyi ufite abana umunani avuga ko asanzwe avuza uyu mwana akoresheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).
Gusa kubera ubushobozi buke kandi asabwa gushaka imiti muri farumasi, ngo biramugora cyane.
Usibye kuba afite ikibazo cy’uburwayi bw’umwijima, Ihorinyibuka yavuze ko umwana we ataragana ishuri kubera amikoro macye.
Ati “Nashatse kumujyana muri iki gihembwe ngo abe yiga kimwe n’abandi, ndangije mbura ubushobozi ubu ari icaye kandi mu byifuzo byanjye, mba numva namujyana mu bandi na we akumva yisanzuye. Iyo kari mu bandi kaba kumva kishimye mu mbaraga zako nke, kagakina na bo kandi gakunda kwiga cyane, iyo kabonye abandi bajyayo karambwira ngo “Mama na njye uranjyana ku ishuri? Uba ubona abikunze, mbonye ubushobozi namujyana.”
Uyu mubyeyi yavuze ko we n’umuryango we babayeho mu mibereho mibi bityo kujyana umwana mu mahanga batabona ubushobozi.
Yavuze ko abonye abagiraneza bamufasha, umwana akaba yajyanwa mu mahanga agahindurirwa umwijima yakira.
Telefoni y’uy mubyeyi ni 0787060943, asaba abagira neza kumufasha kugira ngo abone ubuvuzi bw’umwana we.
Frank
February 11, 2022 at 4:28 pm
Harya nk’iri si ikosa ry’umuganga wamwakiriye mbere?
Niba dufite abaganga bagusuzuma,bakakubwira ibyo bitekerereje, baba basuzuma iki? Baba barize iki? Ubu se nk’uyu mwana,ntazize ubuswa bw’uhembwa imisoro yacu ngo ni umuganga?
Hari ibintu leta yakabaye yirengera,na bene iki kibazo kirimo