Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kwizera Pierrot yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports -AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, nibwo Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu Burundi.

Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Mu mpere za Mutarama 2022, nibwo umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni, nyuma y’uko avuye muri AS Kigali.

Bwa mbere nyuma y’uko asinyiye amasezerano ikipe ya Rayon Sports nibwo yakoze imyitozo ye ya Mbere muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Babinyujije kuri Twitter ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Kwizera yatangiye imyitozo muri iyi kipe.

Biteganyijwe ko Kwizera Pierrot azagaragara mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura kuri uyu wa gatandatu mu mikino ya shampiyona yo kwishyura umukino uzabera kuri Sitade y’Akarere ka Huye.

Kwizera Pierrot muri Nzeri 2019 ni bwo yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.

Kwizera ni mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI