Perezida Macky Sall yageneye buri mukinnyi wa Senegal n’abagize delegasiyo (delegation) agahimbazamusyi kihariye kangana na miliyoni 90Frw ndetse n’ibibanza ariko abasaba kugera muri ½ cy’igikombe cy’Isi.
Tariki ya 6 Gashyantare nibwo habaye umukino wa nyuma y’igikombe cy’Afurika cyari kimaze iminsi kibera muri Cameroun, cyaje kwegukanwa na Senegal itsinze Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma yo gukina iminota 120 rukabura gica banganya 0-0.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo Perezida Macky Sall yakiriye ikipe ya Senegal imaze iminsi yishimirwa n’abafana, ayishimira uko yitwaye kuko yahesheje ishema igihugu muri Afurika yose.
Ubwo yabashimiraga, imbere y’abantu benshi cyane bari baje kwakira aba bakinnyi, yavuze ko abakinnyi, abatoza na buri wese wari mu bajyanye n’ikipe y’Igihugu yazanye igikombe cy’Afurika amuhaye agahimbazamusyi ka miliyoni 50 z’ama-CFA ni ukuvuga miliyoni 90 Frw.
Yanabahaye ibibanza mu Mujyi wa Dakar bya metero kare 200 na metero kare 500 mu mujyi wa Diamniadio.
Yahise aha ikipe ya Senegal umukoro ukomeye aho yabwiye umutoza Aliou Cisse ko nyuma yo gukabya inzozi igihugu cyari kimaze imyaka kirota mu gikombe cya Africa, ubu noneho amusabye kugera muri ½ cy’igikombe cy’Isi.
Yagize ati “Aliou, ntabwo nkusaba kwegukana Igikombe cy’Isi ahubwo umwanya muri ½.”
Abahaye uyu mukoro mu gihe batarabona n’itike y’igikombe cy’Isi, kuko Senegal birayisaba kubanza gusezerera Misiri bazahura tariki ya 23 na 29 Werurwe mu ijonjora rya nyuma ry’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza 18 Ukuboza, 2022.
Kure Senegal yagarukiye mu gikombe cy’Isi ni muri ¼, hari mu mwaka wa 2002. Nta yindi kipe yo muri Afurika iragera muri ½, Ghana muri 2010 na Cameroun mu 1990 zaviriyemo muri ¼.
UMUSEKE.RW