Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yatanze icyizere ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare 2022, mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko mu minsi ya vuba hazatangazwa inkuru nziza ku izahuka ry’umubano n’ubutwererane by’u Rwanda n’Uburundi umaze imyaka isaga irindwi urimo igitotsi.

Perezida Kagame yatanze icyizere ku mubano w’uRwanda n’Uburundi

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 2020 byagaragaje ubushake binyuze mu biganiro byagiye bihuza abayobozi ku mpande zombi.

Hari ibiganiro byabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi, abagiye mu Burundi ndetse n’Intumwa za Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye ziherutse kuzana ubutumwa bwe kuri Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Vuba aha Perezida w’uBurundi anyoherereza ubutumwa, yohereza intumwa zizanye ubutumwa bwe, bishaka ko nanone bikomeza inzira yo gushaka kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko hari intambwe igenda iterwa kandi ishimishije bikaba bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere umubano uzarushaho kuba mwiza, maze Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiye nk’uko byari bisanzwe mbere.

Yavuze ko n’ibyajyaga bitera ibibazo by’umutekano bijyanye no ku mupaka no mu ishyamba rya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda n’irya Kibira ryo mu Burundi bari kubyumvikanaho.

Yagize ati ” Ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekako bijyanye no ku mupaka mujya mubikurikira muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka bagatera u Rwanda bakongera bakaburira mu Kibira, Turagenda tubyumvikana n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo, kugira ngo icyo kibazo kiveho burundu.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mugaragaro yavuze ko abihishe inyuma y’ibitero shuma ku Rwanda bihisha muri Nyungwe no mu Kibira ko” bazarushaho kugira ibyago.”

Kuwa 10 Mutarama 2020, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa za Perezida Ndayishimiye zazanye ubutumwa ku isubukurwa ry’umubano w’ibihugu byombi.

Igihu mu mubano w’ibihugu byombi cyatangiye mu mwaka wa 2015, ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu.Icyo gihe mu Burundi hadutse imvururu za politiki bamwe barafungwa, abandi barahunga.

Ibintu byagiye irudubi ubwo muri Gicurasi 2015 hapfubaga ‘Coup d’Etat’ yari igamije kwirukana Nkurunziza ku butegetsi.

Ubwo Iyi Coup d’Etat yari iyobowe na Gen Maj Godefroid yaburizwagamo n’inkoramutima za Nkurunziza, u Rwanda rwashinjwe gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, kuva ubwo ibihugu byombi bitangira kurebana ay’ingwe.

Imyaka yakurikiye, u Burundi bwashyize mu majwi u Rwanda buvuga ko hari imitwe y’insoresore iterwa inkunga na Kigali iteza umutekano mucye mu Burundi. U Rwanda narwo rushinja iki gihugu gushyigikira abahungabanya umutekano warwo.

Uku gushinjanya ku mpande zombi byabyaye gufunga imipaka ku bihugu byombi, nta rujya n’uruza.

Ibitero by’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku Rwanda ziturutse mu Burundi mu bihe bitandukanye biri mu byagize uruhare rukomeye ku idindira ry’umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2022, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, icyizere kuri paji nshya y’umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyongeye guca amarenga.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’Uburundi habereye ibiganiro byahuje abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’ibihugu byombi. Byari bibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itanu yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.

Nyuma y’amezi abiri gusa, i Nemba hongeye kubera inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, ndetse n’uw’u Burundi, Amb. Albert Shingiro bemeranya ku gushyira akadomo ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2021, ifungwa ry’Ibitangazamakuru birwanya Leta y’Uburundi byakoreraga ku butaka bw’u Rwanda birimo Radio Inzamba, Tele-Rennaissance na RPA biri mu byatanze icyizere ko ibintu biri kujya mu buryo. Ibi byasabwe na Leta y’Uburundi.

Ku italiki ya 1 Nyakanga 2021, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n’u Rwanda byubake “umusingi ukomeye w’imibanire ishingiye ku mateka n’umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n’iterambere rirambye.”

Mu isengesho yakoze apfukamye, kuwa 27 Ukuboza 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo.

Yagize ati “Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugire abaturanyi beza.”

Kuwa 10 Mutarama 2022, intumwa z’Uburundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira, zakiriwe muri Village Urugwiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Izi ntumwa zari zizanye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’u Burundi, mu bihe biri imbere uyu mubano ukazarushaho kuba mwiza.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ntawe rwifuriza umutekano muke, ariko uzaruzanaho intambara ruzayirwana.

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Ernest Nsabimana, Minisitiri w’Ibikorwaremezo

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Eng Patricie Uwase, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ya vuba umubano hagati y’ibihugu byombi usubira uko wari usanzwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI