Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Dr Nsanzimana yakoze ihererekenyabubasha na Prof Muvunyi wamusimbuye muri RBC

Umuyobozi mushya w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC uherutswe gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri Prof Claude Mambo Muvunyi yakoze ihererekanyabubasha na Dr Sabin Nsanzimana yasimbuye kuri uyu mwanya, ndetse n’abandi bayobozi bashya bahawe inshingano muri RBC nabo bakoze ihererekanyabubasha nabo basimbuye barimo abacyuye igihe.

Dr Sabin Nsanzimana yahaye ububasha Prof Claude Mambo Muvunyi wamusimbuye

Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanya hagati y’abayobozi bashya b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC bahawe inshingano ndetse n’abacyuye igihe.

Abakoei ihererekanya bubasha ni Dr Sabin Nsanzimana wahererekanyije ububasha na Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe umuyobozi mukuru mushya wa RBC.

Abandi bahererekanyije ububasha ni Noella Bigirimana , Umuyobozi Mukuru wungirije wasimbuye Theo Principe Uwayo.

Ni mu gihe kandi Dr Isabelle Mukagatare wahawe kuyobora Ishami rya Serivise z’Ubuzima (Biomedical Service Department) asimbuye Dr Gatare Swaibu.

Abayobozi bashya bahawe inshingano muri RBC, bazihawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Dr Sabin Nsanzimana wari umaze minsi ahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asimbuzwa ku mwanya yari yarahawe mu mwaka wa 2019.

Mu bitegereje aba bayobozi bashya bahawe inshingano harimo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, aho bagomba kwibanda cyane ku bikorwa birimo gukingira abanyarwanda benshi Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha

Dr Nsanzimana na Prof Muvunyi basinya inyandiko y’ihererekanyabubasha

Dr Isabelle Mukagatare wahawe kuyobora Ishami rya Serivise z’Ubuzima ahabwa ububasha na Dr Swaibu

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC Noella Bigirimana ahererekanya ububasha na Theo Principe Uwayo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. murenzi

    February 4, 2022 at 3:40 am

    nta stabilité
    RBC ntiyatera imbere ihindura ubuyobozi buri myaka 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI