Ikamyo nini yari itwaye umucanga yakoze impanuka bikekwako yatewe no kubura feri ikomeretsa umushoferi wari uyitwaye nyuma yo kugonga ibitaro bya Gisenyi ikinjiramo imbere ndetse inangiza ipoto y’amashanyarazi.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Mutarama 2022, ahagana saa yine z’igitondo nibwo iyi kamyo yabaye nk’ibura feri maze umushoferi imunanira kuyikomezanya mu muhanda ihita isenya urugo rw’ibitaro bya Gisenyi irinjira.
Uretse kuba iyi modoka yinjiye mu bitaro, nta muntu wigeze atakariza ubuzima muri iyi mpanuka uretse umushoferi Bimenyimana Emmanuel w’imyaka 38 wayikomerekeyemo, aho yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kwitabwaho n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemereye UMUSEKE iby’iyi mpanuka avuga ko ishobora kuba yatewe no kubura feri kw’imodoka kuko ari ahantu hamanuka .
Ati “Byabaye nka saa yine z’igitondo aho ikamyo yari itwaye umucanga yagonze ibitaro ibitaro bya Gisenyi, turacyeka ko umushoferi yaba yabuze feri noneho akagonga igikuta cy’ibitaro akinjiramo imbere. Nta bidasanzwe yangije uretse urwo rukuta yasenye ariko umushoferi wakomeretse bidakanganye yahise ajyanwa mu bitaro ubu arimo gukurikiranwa.”
Tuyishime Jean Bosco, yasabye abashoferi ko bakwiye kwitondera uriya muhanda kuko hamanuka cyane, yongeraho ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo bagabanye impanuka zikunze kubera muri uriya muhanda.
Yagize ati “Abashoferi bajye bitwararika ndetse banasuzume ibinyabiziga mbere yo kubitwara. Turizeza abaturage ko hari kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo by’impanuka zikunze kubera hariya kuko hashoka.”
Uretse kuba umushoferi yakomerekeye muri iyi mpanuka ariko bidakanganye, igipangu cy’ibitaro cyasenyutse ndetse n’ipoto y’amashanyarazi iragwa.
Si ubwa mbere impanuka y’imodoka zigonze ibitaro bya Gisenyi kuko mu bihe bitandukanye zagiye zihabera, gusa ibi bituruka kuba umushoferi umanuka yinjira mu Mujyi wa Gisenyi yirara kuko ari ahantu hamanuka cyane.
Impanuka nk’iyi yaherukaga ku wa 6 Nzeri 2021, ubwo indi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye inyanya nayo yagonze ibi bitaro.
Kubera izi mpanuka zikunze kuhaba, hari icyifuzo cy’uko hakorwa umuhanda unyura mu Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu Mujyi wa Gisenyi, ariko ibi ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW