Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gasabo: Ushinzwe umutekano yarumwe ugutwi agiye gukiza abashyamiranye

Nsanzumuhire Philemon wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari k’Agateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, yaciwe ugutwi n’umuturage ubwo yajyaga gukemura ikibazo cy’umuturage wari warambuwe.

Uyu mugabo ushinzwe umutekano yarumwe ugutwi ubwo yari agiye gucyemura ikibazo cy’umuturage wambuwe.

Ibi byabaye kuwa 29 Mutarama 2021 mu masaha ya kumi z’umugoroba ubwo uyu mugabo wakoze aya mahano yashayamirana na mugenzi we bapfa y’uko yamwambuye amafaranga y’imbuto asanzwe acuruza.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi ushinzwe umutekano yamenye ikibazo cy’uko hari abantu babiri bafitanye ikibazo maze we na mugenzi we basanzwe bakorana akazi k’umutekano bagiye gukiza, niko kuza gucibwa ugutwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Agateko,Mugabo Andre, yemereye UMUSEKE ko uyu ushinzwe umutekano yarumwe ugutwi ubwo yari agiye gukiza umuturage wahohotewe.

Ati “Umuturage w’umubyeyi yagiranye ikibazo n’umuturage ,cy’ibyo baguze birimo imineke na Avoka,noneho yitabaza ushinzwe umutekano ngo aze kubakiranura.Ajyayo ari kumwe n’undi mugenzi we bakorana.Uwo muntu yari asanzwe akekwaho ubusambo n’igihazi.Agiyeyo, amubwira ngo aze amwereke mu nzu, atandukana na wa mugenzi we bari kumwe.Ahita amukingirana nibwo yatangiye kumuhohotera amukubita,amuruma n’ugutwi.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo birinde ibibazo bishobora kuvamo imirwano n’andi makimbirane.

Ati “Icyo dusaba abaturage cyane ni ugutangira amakuru ku gihe abantu nk’abo ngabo bafite ibibazo by’ubusambo cyangwa bafite imyitwarire itari myiza, iyo batanze amakuru hari ukuntu bigishwa, cyangwa bakaganirizwa, byaba n’amakosa akorwa atemewe n’amategeko bakaba bakurikiranwa, ikindi ni ugusaba abaturage kudashyamirana kuko uko gushyamirana niko kuzana ibibazo byose, bakoroherana haba hari ugize ikibazo akiyambaza ubuyobozi.”

Amakuru avuga ko ushinzwe umutekano yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cyibegereye ariko akaza kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ni mu gihe uwahohoteye we yahise atoroka akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Karamaga Jeanine

    January 30, 2022 at 9:47 pm

    Twumvikane: uwo ariwe wese yakwumva ko iyi nkuru idasobanutse! Hari ibyo baduhishe. Ese uwagiye gukemura abashyamiranye yagiye mu nzu y’undi kandi amaze guhosha ubushyamirane ashaka iki? Ntibakatubeshye, tuzi imikorere y’abo bitwa ko bashinzwe umutekano!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI