Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kayonza: Ikamyo yinjiye mu rugo rw’umuturage isenya inzu ebyiri

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nibwo ikamyo yari ivuye Tanzania yerekeza i Kigali yinjiye mu rugo rw’umuturage isenya inzu yari iryamyemo umwana ndetse n’indi byegeranye, nyiri urwo rugo avuga ko kugeza ubu bari bwimuke bagashaka ahandi baba bakinze umusaya.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatanu

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Buhonde, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, ubwo ikamyo ifite purake RL 3123 yinjiye mu rugo rwa Kabanda Innocent na NIRINGIYIMANA yangiza inzu zabo bikabije, inakomeretsa umwana wari uryamye.

Mu kiganiro NIRINGIYIMANA Jean Marie Vianney yahaye UMUSEKE yavuze ko  umwana we w’umuhungu afite imyaka ine yari aryamye ubwo ikamyo yinjiraga mu rugo, akomereka mu gahanga ariko ngo kwa MUGANGA i MUKARANGE bababwiye ko ububabare umwana yagize budakanganye, ubu yaraye iwabo.

Ati “Amakuru yangezeho ahagana saa kumi (16h00) ndi mu kazi, njya kureba ibibaye, ikibazo cyari gikomeye ni umwana wari uryamye mu nzu aho imodoka yinjiriye. Umuntu wamuvanyemo yahise amwirukankana amujyana kwa muganga, turakurikirana aho ari kugeza ubu ni muzima. Mu mutwe hari habyimbye ariko bamukoreye ibizamini basanga ntabwo ari ububabare bukabija kugeza ubu ari mu rugo.”

Yavuze ko mu rugo hari abandi bantu ariko umwana ni we wari uryamye wenyine.

Niringiyimana avuga ko batuye ku muhanda wa kaburimbo, mu ruhande rw’iburyo umuntu avuye i Kibungo, iriya modoka yabasenyeye ngo ni remorque igendeye rimwe idakurura yari ivuye Tanzania.

Uyu mugabo aganira n’Umuseke yagize ati “Kugeza ubu ntabwo namenya icyatumye iyoba kuko n’umushoferi yahise yirukanka ajya kuri Polisi ntitwamenya ngo icyabiteye ni iki n’iki.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iriya kamyo yari itwawe n’Umunyarwanda witwa NYANDWI Jean Damascene, bikiba yahise yishyikiriza Police sitation ya Mukarange.

Nyuma y’impanuka ngo Polisi yarahageze ikora statement baragenda, muri iki gitondo nabwo bahamagawe n’abayobozi ba Company yakoze impanuka basaba kumenya icyo bakora n’uko imodoka iva hariya.

Imodoka nihava Police irongera ipime bushya bafotore.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Abayobozi bahariya, yaba uw’Akagari n’uw’Umurenge igihe cyose twabashakiwe nomero za telefoni zacagamo ariko ntibazifata.

Niringiyimana wasenyewe inzu yabwiye UMUSEKE ko nta kindi basaba, ati “Ni ugukurikiza procedure za assurance, igikomeye ni uko tudafite aho kuba ubu turimuka tujye kureba ahandi twaba tubaye.”

Imodoka yasenye inzu ya Kabanda Innocent na NIRINGIYIMANA ndetse imwe mu nzu yari iryamyemo umwana ku bw’amahirwe ntacyo yabaye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI