Abacongomani n’abanyamahanga batuye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, guhera tariki ya 04 kugeza kuya 06 Gashyantare bazahurira mu iserukiramuco rikomeye ryitwa “Amani Festival” rizaba ku nshuro ya munani, Abanyarwandakazi Charly na Nina nyuma yo kwiyunga bari mu bategerejwe i Goma.
Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma bamamaye mu muziki nka Charly na Nina, nyuma y’igihe barahagaritse kuririmbana nk’itsinda bagarutse mu muziki, kw’ikubitiro bakaba bitezweho gusendereza ibyishimo abazitabira “Amani Festival” mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amani Festival izaba ku nshuro ya munani izitabirwa n’ibihangange mu muziki birimo Mohombi, Charly na Nina, W Malick, Afande Ready, SLM,JC Kibombo, Robinho Mundibu, Roga Roga, Ngoma Ambassadors, Alesh n’abandi batandukanye.
Usibye Abahanzi bazaririmba, amatsinda atandukanye y’ababyinnyi ndetse n’abakina inkinamico bategerejwe kuzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco ryitabirwa nibihumbi by’abantu.
Hari hashize imyaka irenga ibiri Charly na Nina barahagaritse umuziki nk’itsinda, bivugwa ko ari kumpamvu z’agatotsi kaje hagati yabo bakananirwa kwumvikana.
Aba bakobwa ntawashidikanya ko mbere yo gucumbagira mu muziki bari bamaze kubaka izina rifatika muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko indirimbo zabo na magingo aya ziri muzikunzwe muri Kivu ya Ruguru i Congo.
Charly na Nina bitezwe muri iri serukiramuco rikomeye muri aka Karere k’Ibiyaga bigari bamaze iminsi bahugiye mu gutunganya EP bitegura gushyira hanze.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki ya 06 Gashyantare aribwo Charly na Nina bazaririmba, bazabanzirizwa ku rubyiniro na Fanfare du Kivu,Les Alques, Ngoma Ambassadors n’ababyinnyi ba Rhina Crew.
Amani Festival, ni iserukiramuco rigamije guha umwanya abahanzi b’Abacongomani n’abandi banyafurika baturuka hirya no hino, ngo bagaragaze injyana z’iwabo bigamije amahoro.
Ku nshuro ya mbere, iri serukiramuco rizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa Au village Ihusi i Kituku.
Umuhanzi Alesh niwe uzasoreza abandi bahanzi ku rubyiniro muri Amani Festival 2022.
Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, kwinjira ni kuva saa yine z’amanywa (10hoo) rikazajya risoza saa moya z’umugoroba (19h00).
Reba urutonde rw’abazatarmira abakunzi b’umuziki muri Amani Festival 2022
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW