*Uzambona Kuri Stade azahankubitire
Umuyobozi akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC nyuma yo kuvuga ko atakomeza gushora amafaranga mu mupira wuzuyemo umwanda, yatangaje ko atazakura ikipe muri Shampiyona ariko atazongera gukandagiza ikirenge kuri Stade.
KNC yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2002, avuga ko ari ku nyungu z’abakozi ba Gasogi United.
KNC yavuze ko mw’ibaruwa bagiye kwandikira FERWAFA harimo ko ku giti cye ariwe utazongera gukandagira kuri Stade.
Yagize ati “Nsezeye burundu, uzambona kuri stade azahankubitire, nsezeye burundu ariko sinajya gufata icyemezo cyanjye wenda gishingiye ku bibazo byinshi ntajya gusobanura ngo nshyire abana mubushomeri, bamwe carriers zabo nzishyiremo ibibazo icyo cyaba ari icyemezo kimeze nko kuvura ino warangiza bagukata ukuguru, ariko njyewe ku giti cyanjye sinzasubira kuri stade.”
Avuga ko kuri uyu wa 28 Mutarama 2022 abamuhagarariye mu mategeko bageza ibaruwa muri FERWAFA ndetse bakamenyesha n’inzego zose.
Mu kiganiro na FINE FM Yongeyeho ati “Njyewe Kakooza Nkuriza Charles mwene Murego sinzongera gusubira kuri stade.”
KNC ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Gasogi United yabwiye itangazamakuru ko ikipe ya Gasogi United agiye kuyikura muri shampiyona y’u Rwanda , iki cyemezo ntago kikibaye kuko Gasogi United igomba gukomeza imikino.
Ati “Birashoboka ko umuntu yafata icyemezo kikagira n’abakigwamo bitari ngombwa, bariya bana ubuzima bwabo ni umupira kubafata tukabavana muri shampiyona muri phase aller, nta handi bari bujye cyaba ari ikibazo kirimo, ntekereza ko cyaba gikakaye ariko kigasharirira n’abashobora kuba batarabigizemo uruhare mu buryo butaziguye, ubwo rero ndatecyereza y’uko njyewe ku giti cyanjye ndasezeye.”
Akomeza agira ati “Ikipe izakomeza ikine nimba no kuyifasha nzayifasha, nzareba imyitozo yabo, nzayikurikirana kuri radiyo cyangwa se kuri televiziyo ariko icyitwa kujya ku kibuga sinzongera, icyo ntashaka ni ukujya mu bibazo na Federasiyo.”
KNC avuga ko hari agatsiko yise” akamabandi kari muri FERWAFA” ko iyo bavuzweho bigira imana kandi aribo bacurika ibintu bakica uwo bashatse.
Ashimangira ko hari abasifuzi barahiriye kumanura Gasogi United mu rwego rwo gukomesha KNC wavuze ko ukuriye komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA akwiriye kwegura kuko adashoboye, ibi abasifuzi ngo babikora mu rwego rwo kumukomesha.
Yakuyeho urujijo rw’abavuga ko ku munsi w’ejo yateye intugunda kuri Stade ya Kigali kandi yarahagaritswe ku bibuga.
Ati “Ntabwo nigeze mpakandagira, umupira nawurebeye hanze, umupira urangiye abasifuzi bamaze gutaha ubwo umukino uba warangiye, ndaza, nta tegeko nishe ariko nta nubwo ubu ngubu babinsabira, njyewe ndabyisabiye, ndijyanye peee.”
Avuga ko yagaruye ikipe muri Shampiyona kubera abakunzi n’abakinnyi ba Gasogi United ariko atazagaruka namba ku kibuga kuko ibibazo bihari bitacyemuka.
Ati “Ntibizambuza kuba umuvugizi wayo nta n’ubwo bizambuza kwishima yatsinze, icyo mvuze ni uko ntazongera gukandagira kuri stade.”
Abasifuzi mu Rwanda bakomeje gushinjwa kubogama n’ubunyamwuga bucye mu misifurire, hari amakuru avuga ko bamwe mu basifuzi batamikwa ifaranga kugira ngo bibire ikipe runaka.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/knc-yariye-karungu-yikomye-ferwafa-ngo-yibwe-nabasifuzi-ati-ikipe-yacu-ivuye-muri-shampiyona.html
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
MUJYANAMA
January 28, 2022 at 9:43 pm
Nkunze ko wumvise inama natanze. Ndagukunze n’ubwo tutaziranye bwose. Gusa nkunda foot.
Dore uko nari nakubwiye:
KNC reka guhemukira abo bana. Bakeneye gutera imbere. Ubwo urabafungira mu myitozo , nta match gagné babaonye, ntibakinnye ngo bayingure ubumenyi, ubwo ibyo ukoze nibyo. Buriya umukinnyi aba afite gahunda mu mutwe we, aba afite aho ashaka kugera. Umudindije umwaka wose. Sibyo.
IKINDI, tsindwa kigabo. Umugabo ngo yanyagiranwe n’abandi ati jye naboze. Gabanya amagambo, ibikorwa abe aribyo bivuga.
Jye ndi FERWAFA, nahagarika GASOGI imyaka 2 idakina. Kuko ibyo ni ugutobanga CHAMPIYONA. Ibaze buri KIPE YOSE yasifuriwe nabi ihagaritse CHAMPIYONA. Ubwo byaba ari nk’ibyabana. Ariko nkeka ko hari amategeko wagombye kwisunga. KANDI UMUGABO NI UWISUBIRAHO. TEKEREZA NEZA. Kandi nkugiriye inama, va muri management y’ikipe. Ube BOSS, utere inkunga, ikipe uyihe undi muntu, wowe ukurikirire hafi gusa. Kuko byose ubiterwa n’ amarangamutima . YAGABANYE. Wibuke ko KIYOVU yigeze kurunguruka muri 2ème DIVISION; RAYON SPORT yayihambye ku MUMENA. Bombori zagiye ku ruhande bigoranye, ubu ni ikipe YUBASHYWE; Shaka amafaranga, ushake abakinnyi. Ntawe uzakwiba 2 , 3 UTARARENGANURWA. NGAYO NGUKO.