Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

APR FC yujuje imikino 50 idatsinzwe na rimwe muri shampiyona y’u Rwanda

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yujuje imikino 50 idatsinzwe na rimwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Polisi FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

APR FC iri ku rwego rusumba izindi kipe zo mu Rwanda

Iminota ya mbere y’umukino amakipe yombi yarimo yigana, Police FC niyo yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 4 ubwo Savio yinjiraga mu rubuga rw’amahina ariko ubwugarizi bwa APR FC burahagoboka.

Nyuma y’iminota 2, Martin Fabrice yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Pierre awukoraho ukubita umutambiko w’izamu abakina inyuma ku ruhande rwa APR FC bawukuraho.

Byiringiro Lague wa APR FC yahushije izamu ku munota wa 10, umupira yateye witambitswe na Moussa Omar awushyira muri koruneri.

Twizeyimana Martin Fabrice ku munota 12 yafashe umwanzuro azamukana abakinnyi ba APR FC, Niyomugabo Claude amukorera ikosa hanze gato y’urubuga rw’amahina, uwo mupira w’umuterekano watewe na Papy akubita igiti cy’izamu.

APR FC yatangiye kuyobora umukino irusha Police FC, ku munota wa 26 Bacca yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Djabel agiye kuwutera arawuhusha uterwa na Ruboneka Bosco ariko unyura hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 41, Sibomana Patrick Papy yacenze Omborenga Fitina wa APR FC azamukana umupira ahindura imbere y’izamu, myugariro wa APR FC, Nsabimana Aimable yitsinda igitego n’umutwe, amakipe yagiye kuruhuka ari Police FC 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge na Kwitonda Alain Bacca bavuyemo hinjiramo Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet.

Ku munota wa 49, Martin Fabrice yahinduye umupira mwiza ariko Danny Usengimana ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

APR FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Aimable Nsabimana. Ni ku ikosa Danny Usengimana yakoreye Anicet batanga coup-franc yatewe na Djabel maze Yannick ashyiraho umutwe, Nsabimana Aimable ahita awushyira mu rushundura.

Ishimwe Anicet kuva yakwinjira mu kibuga yagoye cyane Police FC, ku munota wa 63 yacenze Radu yinjira mu rubuga rw’amahina maze atanga umpira kwa Yannick Bizimana wahise atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 75, Muhadjiri Hakizimana yasimbuye Sibomana Patrick Papy.

Izi mpinduka zatumye Police FC yongera gukina ndetse irema n’uburyo bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

Ku munota wa 83 Police FC yakuyemo Radu hinjiramo Ose ni nako APR FC yakuyemo Omborenga hinjiramo Dieudonne, ku munota wa 89 Lague yasimbuwe Mugisha Gilbert.

Mu minota y’inyongera, Anicet yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu. Umukino warangiye ari APR FC yongeye gusubira Police FC iyitsinda  2-1.

APR FC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino kuko mu mikino 5 iheruka guhuza amakipe yombi, Police FC nta rimwe yigeze itsinda, banganyije umukino umwe, indi yose itsindwa na APR FC.

Muri iyi mikino 5 Police FC yabashije kwinjiza igitego kimwe mu izamu rya APR FC (banganya 1-1), indi mikino yose APR FC yatsindaga batayinjije igitego. APR FC yanjije Police FC ibitego 9 (3-0, 1-0, 1-0, 2-0 na 2-0).

Indi mikino yabaye uyu munsi Gorilla FC yatsinze Espoir FC 2-0 na Marines FC itsinda Kiyovu Sports 1-0.

Imikino y’umunsi wa 15 yabaye ejo:

Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Bugesera FC 2-0 Gicumbi
Etoile del’Est 2-0 AS Kigali 2-0
Mukura VS 1-0 Etincelles FC
Musanze FC 1-0 Rutsiro FC.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI