Kiyovu Sports mu rwego rwo kongera imbaraga yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura, yatangiranye impinduka yinjiza rutahizamu ariko itandukana na myugariro Ngando Omar.
Ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukina asatira witwa Benjamin Kasongo Lokando w’imyaka 24.
Uyu mukinnnyi yakiniraga ikipe ya As Maniema muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari n’umuvandimwe wa Bigirima Abedi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Uyu musore yasinye amasezerano y’igihe kirekire nk’uko Kiyovu Sports yabitangaje.
Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Ngando Omar wari umaze umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe.
Nk’uko yabitangarije Kigali Today umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko basheshe amasezerano n’uyu myugariro kubera kudakina nyamara ahembwa amafaranga menshi.
Yagize ati “Ni ubwumvikane bwacu twembi, yari amazi igihe tutamubona mu kibuga turumvikana kuko Ngando yari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi, guhembwa amafaranga nk’ayo utarimo gukina na byo ni ikibazo ikipe iba ihahombera twumvaga bitworohereza duhita dutandukana.”
Ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2022, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko kubera Covid 19 ubu yemerewe kongera abakinnyi batatu ku rutonde rw’abakinnyi 30 asanzwe yemerewe, kandi ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizasozwa ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama, 2022.
Kwandikisha abakinnyi bashya bizarangira tariki ya 4 Gashyantare 2022.
UMUSEKE.RW