Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama, 2022 yemeje amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda Covid-19 agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane, muri yo ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (00:00) kugeza saa kumi za mugitondo (04h00 a.m).
Mu yindi myanzuro yafashwe, Inama y’Abaminisitiri yakomoreye abafana kujya kuri Stade, no mu bindi bibuga by’imikino ariko amabwiriza azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Inama y’Abaminisitiri yakomoreye n’ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri abategura ibitaramo bazajya basaba uruhushya muri RDB.
Moto n’amagare bizakomeza gutwara abagenzi ariko ababitega bagomba kuba barakingiwe byuzuye COVID-19 kimwe n’ababatwara. Inama y’Abaminisitiri ivuga ko abatazabyubahiriza bazahanwa.
Amakoraniro yose na yo yakomorewe akajya yitabirwa n’abantu 50% igihe yabereye mu nzu, naho yabera hanze akitabirwa n’abantu 75%. Abayitabira bagomba kuba barakingiwe byuzuye COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri ishishikariza Abaturarwanda bose kwitabira ibikorwa byo kwikingiza COVI-19 ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira.
SOMA ITANGAZO RYOSE HANO
UMUSEKE.RW