*Ibihano yafatiwe ngo birasekeje azajurira
*KNC yavuze ko afite ubushobozi yakwirukana abakozi bose ba FERWAFA ngo ntibagira ibanga
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ku bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko bisekeje kandi ko azabijuririra kuko yumva arengana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze itangazo rigaragaramo ibihano byafatiwe KNC kubera imyitwarire mibi yamuranze, mu bihano yafatiwe harimo gusiba imikino 6 no gutanga ihazabu ya Frw 150,000.
Umuyobozi wa Gasogi United mu kiganiro Royal Sports, cya Royal FM yavuze ko atemera ibyo bihano yafatiwe kandi ko “ari ibihano bisekeje.”
KNC yavuze ko agomba kugana Komisiyo ishinzwe ubujurire muri FERWAFA kuko ngo ibihano yahawe atabyemera.
Mukiganiro Rirarashe cya TVOne, KNC yabwiye FERWAFA ko ibyo kuvuga ko ihana ntacyo bivuze. Ati “Federation murajagaraye, noneho nimushaka uwo bibabaza munjyane muri RIB. Ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye Malaria.”
KNC avuga ko nta buryo ukwiye gutumiza umuntu kandi uwamureze utaramuhaye ikirego kimurega.
Mu bindi KNC ashinja FERWAFA ni ukutubaha Abayobozi b’Amakipe kuko ngo yatumijwe kujya kwitaba mu gihe kitarenze amasaha 24, ati “Ntabwo turi ababoyi, …ntabwo tuzabona umwanda ngo tuwite umutako.”
Yavuze ko yagiye kwisobanura ku bintu atabonye ahubwo yumvise mu Itangazamakuru, akavuga ko Ubunyamabanga bwa FERWAFA butagira ibanga, kuko ngo mbere yo kubona ibihano byabanje kujya mu itangazamakuru.
Ati “Murarwaye, ndabibabwira nimushaka mwongere muntumize, nimubanze mwivure Malaria, niyo mpamvu ubona ibintu byose ari akajagari.”
Itangazo rya FERWAFA rivuga ko inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama, 2022 rivuga ko iyi nama yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal.
Ibi bishingiye ku byo yavuze nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC, ubwo yabazwaga ku byo kugurisha imikino biri muri ruhago yo mu Rwanda, akavuga ko Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal ari we wabibazwa kuko abivugwaho.
Kuri iyi ngingo, Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu ya Frw 100, 000.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu ya Frw 50, 000.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/ferwafa-yafatiye-ibihano-perezida-wa-gasogi-ndetse-nabakinnyi.html
UMUSEKE.RW
Rwanda
January 25, 2022 at 8:54 pm
Ahah!!! Ubundi ikintu kizima Ferwafa yakozei Niki??? KNC Aho bakagufashe neza wazanya Amatwara mashya none byabacanze!!!!?