Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe na Etincelles FC ibitego bibiri 2-0, ni mu gihe kandi iyi kipe imaze igihe itabona umusaruro mwiza, umutoza mukuru wa Gasogi United Guy Bukasa ari mu nzira asohoka kuko haraterana inama yiga ku musaruro nkene w’ikipe kuri uyu wa Mbere kandi yitezweho gufatirwamo ibyemezo bikakaye.
Kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, nibwo hakinwaga umukino wa 14 wa Shampiyona y’cyiciro cya mbere, maze Gasogi United itsindwa na Etincelles FC ibitego 2-0 bya Ciza Houssen na Songa Isaie hakiri kare cyane mu gice cya mbere.
Uyu mukino wabaye uwa kabiri Gasogi United itakaje nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego kimwe ku busa, gusa iyi kipe umusaruro wayo ukaba ari mucye.
Ibi byatumye Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, atangaza ko umusaruro mubi w’iyi kipe urimo guturuka ku mitoreze idahwitse kandi abatoza ntibakorane. Ibi yabitangaje mu kiganiro Rirarashe cya Radio-TV1.
Yagize ati “Ibi bintu tubirebere mbere na mbere mu buryo buri tekinike, urebye ikipe ya Gasogi ishobora gutsinda ariko kubera umukinnyi ku giti cye nyamara wareba ugasanga nta mukino ifite wemeza abantu kandi si uko ifite abakinnyi babi. Si nka bya bindi bya kera umupira urabera ku karubanda buri wese arareba. Mbere y’uko ujya mu kibuga ubundi ujyanyemo iki, kurinda izamu, gushaka inota rimwe. Igikomeye ni uguharanira insinzi, ibyo rero ku ikipe ya Gasogi maze iminsi ntabibona.”
KNC yakomeje anenga imitoreze y’abatoza b’iyi kipe kuko aribo bari inyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ifite kuko ku mukino wa Etincelles FC bakinnye nabi cyane mu buryo bugaragarira buri umwe.
Ati “Byose urabona ko bishingiye ku mipango y’abatekinisiye, abo ni abatoza ntawajya kubitinya. Umutoza ni nka Miss wemera gushyira isura ye ahabona abantu bakayisesengura. Niyo umutoza agiye mu kibuga aba agiye kugaragaza ubuhanga bwe. Reba umukino w’ejo ugafata ikipe ukayikinisha nta bakaseri kandi ufite abakinnyi wicaje hanze. Ntekereza ko dufite ikibazo tugomba gukemura mu maguru mashya.”
KNC ntiyariye iminwa kuko yagaragaje ko mu maguru mashya bagarurira ijambo Gasogi United igarukana izina ryayo kuko batakihanganira kubona abatoza badakorana ngo basenyere umugozi umwe.
Yagize ati “Byanze bikunze mu maguru mashya tugomba gusubirana ijambo mu ikipe, niba umuntu ashaka ku kwambura ijambo yarangiza akabivangavanga. Wigeze ubona ikipe ijya gukina urutonde rw’abakinnyi rugasohoka ku munota wa nyuma n’abandi batoza bungirije bataruzi. Staff bivuze itsinda ry’abantu ryicara bakaganira, ariko urabaza umuntu ati sinjyewe undi nawe ati ashwi da. Ikipe iragatsindwa yakoze ariko itsindwa ntacyo yakinnye,… Amahirwe dufite nuko tudategereza inteko rusange ngo izicara, ibyemezo birafatwa byanze bikunze kandi ikipe irasubira mu murongo mwiza, n’ufite amakosa wese yaba ayo kudaha agaciro ibintu arayaryozwa.”
KNC yavuze ko kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Gasogi United bukora inama iribufatirwemo ibyemezo byo kugarura mu nzira nzima iyi kipe. Gusa ngo abakinnyi ntiyabagarukaho kuko zitukwamo nkuru.
Ikipe ya Gasogi yavuzweho kugira abakinnyi b’ingwizamurongo kuko baguzwe badakenewe, ibi KNC yongeye kubishimangira ko hari abakinnyi bahari badakenye ndetse avuga ko muri Gasogi United hari abakinnyi badahabwa umwanya kandi bawukwiye ibyo byose akabishinja abatoza.
Ati “Ntekereza ko hari abashobora kuba bari mu mwanya utari uwabo, icya kabiri byashoboka ko hari abatabona amahirwe yo kuba bahari kandi babikwiye. Perezida si we uzajya kuzamura urwego rw’umukinnyi ibyo biri mu nshingano z’abatoza. Nibutse Gasogi United si indiri y’abasaza.”
Gasogi United ni imwe mu makipe yatangiye shampiyona yitwara neza, gusa uko iminsi yagendaga yicuma yagiye igaragaza gusubira inyuma mu musaruro yabonaga.
Kugeza ku munsi wa 14 wa shampiyona y’cyiciro cya mbere, iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego 2.
Hassan Djibrine ushakira ibitego Gasogi United ariko utari uhari ubwo bakinaga na Etincelles FC afite bitanu muri shampiyona y’umwaka wa 2021-2022 akaba uwa gatatu mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.
Guy Bukasa wicariye intebe ishyushye muri Gasogi United kubera umusaruro mubi, yageze muri iyi kipe ku wa 18 Kanama 2021 nyuma yuko asezeye muri Rayon Sports.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW