Umuhanzi Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza umaze gukundwa na benshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse akaba umwe mu bagezweho yatangiye kwiga Kaminuza nyuma y’uko mama we atumvaga ibyo kuririmba utarize.
Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter, aho yahishuye ko yasubiye ku ntebe y’shuri kuva kuri uyu wa 19 Mutarama 2022.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko mama we umubyara atumva neza ibyo kuririmba ukareka kwiga.
Ubutumwa bugira buti “Ngiye gushaka iyi mpamyabumenyi kuko ifite ikivuze ku isi yanjye Mama Juno.”
Akomeza agira ati “Uyu mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibintu byo guceza byatuma ugafata utarize. Uyu ni umunsi wanjye wa mbere ku ishuri.”
Juno Kizigenza akaba yifurijwe amahirwe masa n’abakunzi be cyane cyane abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.
Bamwe bagize bati “Mandela yaravuze ngo uburezi niyo ntwaro ya mbere ifite imbaraga wakoresha uhindura isi. Jya kwiga imiziki uzayikore unasoma.”
Juno Kizigenza yasoje ayisumbuye mu mwaka wa 2019, aho yize Imibare, Ubukungu n’Ubumemenyi bw’Isi (MEG) mu ishuri rya Agahozo Shalom Youth villages.
Amakuru ahari nuko Juno Kizigenza ari kwiga ubucuruzi (Busines Management) muri Kaminuza ya Mount Kenya. Aho azajya yiga amasomo ya nimugoroba naho kumanywa akazajya akora umuziki nk’ibisanzwe.
Juno Kizigenza akaba yari amaze iminsi acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera guterana amagambo na mugenzi we bavuzwe ko bakundanaga Ariel Wayz, gusa benshi barebera ibintu hafi bahamya ko aba bombi batigeze bajya mu rukundo kuko ibyo bakoze byari ugukurura abafana no gutuma bavugwa mu itangazamakuru.
Juno Kizigenza amaze kwamamara mu ndirimbo zinyuranye harimo nka Please Me yakoranye na Ariel Wayz, Kizigenza, Nazubaye n’izindi nyinshi zirimo n’iziri kuri Ep aherutse gushyira hanze.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW