Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza ruregwamo Twagiramungu Jean woherejwe n’Ubudage rwasubitswe

NYANZA: Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo Twagiramungu Jean woherejwe n’igihugu cy’Ubudage.

Ubwo Twagiramungu Jean yagezwaga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali akuwe mu Budage

Kuri uyu wa 18 Mutarama 2022, Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo Twagiramungu Jean uregwa icyaha cya Jenoside, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko nibo baje mu rukiko saa tatu n’igice.

Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yavuze ko bahuye n’imbogazi y’uko hari umwe mu bacamanza baburanishaga uru rubanza warwaye babonye ibaruwa n’ijoro izanwe n’umugore we ko umugabo ari mu bitaro(niho arwariye).

Uruhande ruregwa n’ubwunganizi bwe ndetse n’ubushinjacyaha bari bitabye urukiko I Nyanza.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira uregwa yahawe ijambo avuga ko ntacyo yarenzeho

Ati“Ibyabaye kuri uwo mucamanza buri wese byamubaho.”

Twagiramungu Jean wafatiwe mu mujyi wa Frankfurt mu gihugu cy’Ubudage akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, kugira uruhare mu bwicanyi no gutsemba abatutsi bo mu cyahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari purefigitura ya Gikongoro ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.

Ni ibyaha uregwa we aburana ahakana .Twagiramungu wahoze ari umwarimu akaba afungiye kuri gereza ya Mpanga.

Iburanisha rizasubukurwa kuwa 04 Werurwe 2022 humvwa abatangabuhamya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

1 Comment

  1. gafuruka

    January 18, 2022 at 4:04 pm

    Yali UMWALIMU muli Ecole Agri-Veterinaire de Kaduha.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI