Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Sugira na Haruna Niyonzima bahagaritswe muri AS Kigali

AS Kigali yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika, Haruna Niyonzima, na Sugira Erneste, uyu we yasabye imbabazi ndetse yemererwa gukora imyitozo uyu munsi gitondo ari nabwo amenyeshwa niba ababarirwa.

Sugira Erneste nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya As kigali yahise asaba imbabazi

Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yakoze imyitozo bukeye bwaho ku Cyumweru mu gitondo.

Iyi myitozo yabaye saa 8h, ntabwo yagaragayemo kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima ndetse na Sugira Erneste.

Umutoza Jimmy Mulisa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwishimiye kubura kw’aba bakinnyi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yahisemo kubahagarika ibyumweru 2.

Sugira Erneste yahise afata iya mbere asaba imbabazi avuga impamvu ze ndetse amakuru avuga ko asa n’uwamaze kubabarirwa cyane ko yabwiwe kuza gukora imyitozo.

Haruna we ntiyigeze asaba imbabazi.

Bivuze ko uwahagaritswe azagaruka mu kibuga nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona kuko izarangira tariki ya 28 Mutarama 2022.

AS Kigali irimo kwitegura imikino ya shampiyona aho kuri uyu wa Gatatu izakina na Bugesera FC mu Bugesera, ikaba izakurikizaho APR FC tariki ya 22 Mutarama 2022.

Muri uyu mwaka w’imikino, AS Kigali yatunguye abafana ibura umusaruro ku buryo bukomeye kuko kuri ubu igaragaza intege nke mu isiganwa ryerekeza ku gikombe.

Iyi kipe iravugwamo ibibazo by’imishahara itabonekera igihe, bivugwa nk’imwe mu mpamvu zituma abakinnyi bayo batishimye muri iyi minsi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Rugamba

    January 18, 2022 at 1:16 pm

    As kigali iyo misoro yacu mwangiza mugura abasaza bacyuye igihe mu mupira, comité irimo abantu batazi iby”umupira izo cash mwangiza muzazihe kiyovu murebe KO kiyovu itagera mu matsinda.AS kigali nta mufana numwe ifite nukwangiza imisoro yacu gussa.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI