Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musanze: Agatereranzamba mu kigo MASS BUILD LTD n’abakozi bacyo

Ikigo cy’ubwubatsi Mass Build Ltd cyubakisha ELLEN DEGENERES Compus cy’umushinga wo kubaka Dian Fossey Gorilla Fund giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, gikomeje kutavuga rumwe n’abahoze ari abakozi bacyo, aho iki kigo gishyirwa mu majwi na bo kubirukana hadakurijwe amategeko.

Bamwe mu bakozi bubatse iki kigo bavuga ko birukanwe bitemewe n’amategeko

Ni ikibazo cyahagurukije ubuyobozi bw’Akarere, Intara y’Amajyaruguru, harebwa uburyo impande zombi zakumvikana.

Aba bakozi bavuga ko ikigo Mass Build Ltd cyasheshe amasezerano cyari gifitanye na bo, bakirukanwa badahawe integuza ndetse no kuba hari ibitarubahirijwe mu masezerano y’akazi hagati yabo.

Bimwe mu byo bavuga bitubahirijwe harimo guhabwa umunsi wo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru w’ikiruhuko kuko mu masezerano bari babyumvikanye, iminsi y’ikiruhuko iteganywa n’itegeko, guhabwa amafaranga yagiye abura mu bihe bitandukanye, kwishyurwa konji zemewe na leta batabonye, guhabwa iminsi 30 y’integuza.

Abakozi ntibaranyurwa…

Ku wa 21 Ukuboza 2021 abakozi basaga 200 bagiye ku biro by’Intara berekana akababaro kabo bagira ngo barenganurwe. Nyuma yaho ubuyobozi bwaba ubw’Akarere ndetse n’Intara bwagiranye ibiganiro ku mpande zombi ariko nabwo habura ubwumvikane ku ruhande rw’abakozi bavuga ko Mass Build Ltd ireba inyungu zayo bwite gusa.

Bamwe mu basezerewe muri icyo kigo babwiye UMUSEKE ko uburenganzira bwabo bugihutazwa mu gihe hatarubahirizwa ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Ati “Twabonye itangazo ritubwira ko tariki ya 17 Ugushyingo 2021 akazi kazarangira, nk’abantu bari bamaranye icyo gihe tugira impungenge tuti, mbese ni ubu buryo bahagarikamo umuntu, twagerageje kwegera abanyamategeko batubwira ko atari bwo buryo bamuhagarikamo. Nibwo twafashe gahunda yo kubandikira ibaruwa ko ibyakozwe bitanyuze mu mucyo.”

Yakomeje ati “Kuba baraduhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya mu mu itegeko ry’umurimo hanyuma hakubarizwa ibijyanye n’iryo tegeko, ikindi bakwiye kuduha ahasohokeraga umushahara(paysheet) tukareba niba amafaranga duhembwa ahwanye nayo twabonaga.”

Undi nawe yagize ati “Twabonye ibaruwa , itubwira ko imirimo igiye guhagarara kandi muri iyo baruwa ikavuga ko idashobora kugira icyigabanywaho cyangwa yongerweho.Tukabona ko ari nk’ikintu bamaze gufatira umwanzuro maze duhita twandikira ubuyobozi bwacu tubasaba kurenganurwa.”

Uyu yavuze ko nubwo inzego zose zagerageje gucyemura ikibazo bafitanye na Mass Build Ltd ariko iki kigo cyinangiye mu gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye mu gukorana amasezerano.

                                               

Ubuyobozi bwo bubivugaho iki?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mass Build Ltd, Benimana Christian yabwiye UMUSEKE ko bemeranyije ko ufite ikibazo yazabegera maze hagira ibyo batumvikana hakitabazwa abanyamategeko.

Ati “Kuri njye numva bitari ikibazo kuko umurongo twagihaye nturarangira.Twumvikanye ko bazaza bakatugana,tukabyumva mu buryo burambuye noneho tukagira ibyo twumvikanaho ndetse n’ibyo tutumvikanyeho tukabigaragaza ko tutabyumvikanyeho, tukabishyikiriza inzego zibishinzwe zikadufasha kubikemura.Burya amasezerano agirwa n’abantu babiri, iyo batayumvise kimwe bashaka umuhuza cyangwa se bakagana Inkiko nizo zibikemura.”

Benimana yavuze hari abakozi bamwe baje nyuma yo kuganira bagira ibyo bemeranya nubwo yirinze gutangaza ibyo bemeranyije.Gusa yemera ko hashobora kuba hakorwa amakosa ariko ko mu gihe byagaragara ko yabayeho byakosorwa.

Ati “Nta muntu numwe dushaka ko yaba yarakoreye akazi , akaba hari umunsi we yakoze akagenda atawuhembewe.Ntabwo ariko dukora, nuwaba afite icyo kibazo , yatugana, ariko ntabwo umuntu yadusaba ibintu tutemeranya ngo tubimwishyure tutabimugomba , ngo tubimwishyure ngo niko ikibazo gikemuka,ntabwo ariko bigenda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze nk’akawe guhuza impande zombi,Ramuli Janvier ,yavuze ko mu gihe cyose bananirwa kumvikana hakitabazwa inkiko.

Ati “Hagize uwutishimira uko umukoresha ashaka gukemura ikibazo cye, ni icyijyanye n’amasezerano y’akazi, iyo ari icyijyanye na kontaro,ubundi nziko bagombye kwitabazwa umugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’Akarere .Ibyo ni byanga burundu nibwo hakitabazwa ibijyanye n’inkiko.Uwumva atanyuzwe akaregera urukiko.”

Kugeza ubu Mass Build Ltd ivuga ko imirimo yo kubaka ELLEN DEGENERES Compus yasojwe ndetse ko yamaze kumurikira ibikorwa icyo kigo.

Iki Kigo cyakoreshaga abakozi bagera ku 1500 barimo abafundi,ababafasha(Abayede) ndetse n’abandi bafite aho bahurira no kubaka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI