Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kayonza mu Mudugudu w’Akabuga bavuga ko bari guhatirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza bwo mu mwaka wa 2022-2023, utabikoze agafungirwa mu Kagari ndetse ngo bamwe barahutazwa.
Mu buhamya UMUSEKE wahawe na bamwe muri abo, bavuze ko ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, ubuyobozi bw’Akagari bwakoze umukwabo ku bantu bataratanga uwo musanzu, ibintu bavuga ko ari akarengane cyane ko bemeza ko umusanzu w’umwaka wa 2021-2022 bamaze kuwishyura kandi umwaka utararangira.
Umwe ati “Nari mfite gahunda yo kujya kwa muganga mu gitondo. Hari gahunda yo gufata abantu batarishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2023. Ndababwira nti ‘ese ko hakiri kare, tukivuriza ku ya mbere ko nta naho iminsi iragera, ubu koko murampohotera kubera iki ko mureba ngiye kwa muganga?’ Umuntu umwe ni we wavuze ngo ese ko mugendana umuntu urwaye, murabona muri bumugeze he?’ Ndamubwira nti ‘Muyobozi, ni ukuri sindenga aha.”
Uyu muturage uri mu kigero cy’imyaka 50, ni umubyeyi, yavuze ko nyuma yo gusabirwa imbabazi na bagenzi be bari kumwe, yaje kurekurwa kugira ngo ajye kwivuriza ku Bitaro bya Gahini gusa kuko yari yatinze, yaje kujya ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange ahabwa imiti.
Amaze iminsi yaranduye Coranavirus ngo bamutwaraga agenda akorora inzira yose.
Undi na we uvuga ko ari akarengane abaturage bakorerwa, yavuze ko ubuyobozi bw’AKagari buri guhatira abaturage gutanga Mituelle bityo ko utabikoze adahabwa serivisi.
Yagize ati “Abaturage twatanze Mituelle ya 2021-2022 ariyo irangira mu kwezi kwa Nyakanga, 2022. None uyu munsi wa nonaha turacyafite igihe kuko dutangira kwishyura mu kwezi kwa Gicurasi, hariho umukwabo wo gufatira abantu Mituelle ya 2022-2023 ariyo izarangira muri Nyakanga 2023. None twe tukibaza niba tugifite igihe kandi twarishyuye iyo twivurizaho, uyu munsi wa none tukaba tujya kwirirwa ku Kagari ni ku Mirenge ngo nitwishyure Mituelle ya 2023, ubwo si akarengane?”
Aba baturage bavuga ko bari gusabwa kwishyura ubwisungane bw’umwaka utaha kugira ngo ubuyobozi buzagaragare neza mu Mihigo.
Babwiye UMUSEKE ko amafaranga bakwa ajya kuri konti y’Akagari kugira ngo abe abitswe, na byo bakavuga ko bidahwitse.
UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’uw’Akagari ka Kayonza ushyirwa mu majwi, Kabera Godfley, maze ahakana ko ntabiri gukorwa ko ahubwo igikorwa gihari ari igishishikariza abaturage kwikingiza COVID-19.
Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yemereye UMUSEKE ko ubukangurambaga busaba abantu gutanga Mituelle ya 2022-2023 bukorwa gusa ahakana ko nta guhutaza abaturage kwabayeho.
Ati “Biba biri mu rwego rwo gufasha abaturage, hari imiti ikoreshwa mu Bitaro, hari ibindi bikoresho nkenerwa kuko iriya Mituelle de sante habamo ubwunganizi bwa Leta. Kugira inama gutanga mituelle de sante ntabwo ari uburenganzira bwahutajwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga iyo amaze kwishyurwa ahita ajya kuri konti y’ubwisungane mu kwivuza ko ataguma mu Kagari nk’uko bivugwa.
Ku kijyanye no kuba bajyanwa ku Kagari yagize ati “Ibyo ntabwo ari byo. Tugira ibyo bita transit centers, dushyiramo abantu bishe amabwiriza, bibye, bakoze amakosa. Ku Kagari ntaho tugira dufungira abantu. Ntabwo ari byo rwose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abaturage kutiganyira kwishyura ubwisungane kuko biri mu nyungu zabo.
Ati ”Gutanga ubwisungane mu kwivuza bifitiye akamaro cyane umuturage kuko iyo agejeje igihe kuko tujya tubibona aho umuturage yagira ikibazo adafite ubwishingizi ariko gutanga ya Frw 3000, umuturage aba atekanye.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818