Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rwamagana: Abaturage 52 bajyanywe mu Bitaro nyuma yo kunywa ikigage gihumanye

Abaturage 52 bo mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Nkungu,Umudugudu wa Kabuye bajyanywe mu Bitaro igitaraganya nyuma yo kunywa ikigage gihumanye.

Ibiro by’Umurenge wa Munyaga

Aba uko ari 52 kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama bari bitabiriye ibirori by’umuryango wari washyingiye umukobwa maze akabazimana ikigage ari nacyo cyabajyanye mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantale, yahamirije UMUSEKE ko aba baturage bamwe bari mu Bitaro bya Rwamagana nyuma yo kunywa icyo kinyobwa gusa avuga ko hari abatangiye gusezererwa.

Ati “Ayo makuru niyo, abaturage banyoye ikigage baza kurwara munda,ariko bameze neza ariko 28 bamaze gusezererwa batashye.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu abaturage batanu aribo barwariye ku Bitaro bya Rwamagana abandi bo bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga.

Mukashyaka yavuze ko kugeza hataramenyekana icyaba cyabateye ubu burwayi gusa avuga ko hacyekwa kuba baranyoye ikigage cy’amasaka yari yaratewe umuti wica udukoko.

Ati “Barakeka ko cyarimo umuti wica udukoko, wari warashyizwe mu masaka bagira ngo atazamungwa , bikaba ari cyo cyabiteye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kurangwa n’isuku no kwirinda kunywa inzoga zinkorano.

Ati “Abaturage turabagira inama yo kwitwararika , bakirinda kunywa ibintu batabikoreye isuku kuko tubifata nk’umwanda kuba abantu bafata amasaka arimo umuti bagakoramo ubushera,ariko tubagira n’inama yo kwirinda kunywa ibintu byose babonye ariko banirinda kunywa inzoga zinkorano .”

Yavuzeko muri rusange uyu Murenge ubuyobozi bwagerageje kurwanya inzoga zinkorano ndetse avuga ko uwaba abikora yaba abikora yihishe.

Aba baturage bagiye mu Bitaro mu gihe mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali,mu Murenge wa Kimihurura , mu makuru aheruka gutangazwa, abaturage umunani bitabye Imana bazira kunywa inzoga itujuje ubuziranenge yitwa “Umuneza”.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI