Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yirukanye benshi mu bagize Guverinoma yinjizamo abashya

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan yavanye bamwe mu ba Minisitiri muri Guverinoma maze yinjizamo abaminisitiri bashya bajyana na politike arimo yo kubaka igihugu.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahinduye abagize guverinoma yinjizamo abashya

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutama 2022, nibwo Perezida Samia Suluhu yahinduye abagize guverinoma maze akuramo abatari mu murongo we wo kumva neza politike ye maze ashyiramo abashya. Ni impinduka zije nyuma y’iminsi aciye amarenga ko azahindura abagize guverinoma akavanamo abashyize imbere amatora yo mu 2025.

Ni itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga mukuru mu biro bya Perezida, Amb. Hussein Kattanga.

Mu bakuwe muri Guverinoma harimo uwari Minisitiri w’ubutaka no gutuza abantu William Lukuvi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Kitila Mkumbo na Minisitiri ushinzwe itegeko Nshinga n’amategeko Prof. Palamagamba Kabudi.

Mu bandi bakuwe muri guverinoma harimo Geoffrey Mwambe wari Minisitiri w’Ishoramari.

Perezida Samia Suluhu Hassan yinjije Abaminsitiri bashya muri Guverinoma barimo Nape Nauye washyizwe muri Minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga na Ridhiwan Kikwete wagizwe Minisitiri wungirije ushinzwe ubutaka no gutuza abantu.

Ni mu gihe kandi Hussein Bashe ari we wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, naho Anthony Mavunde ari we umwungirije.

Prof. Adolf Mkenda we yagizwe Minisitiri w’Uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, Dr Pindi Chana wari uhagararira inyungu za Tanzania muri Kenya yagizwe umunyamabanga mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe abakozi, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Minisiteri y’ishoramari, ubucuruzi n’inganda yahawe Dr Ashatu Kijaji yungirije na Exaud Kigahe. Naho Innocent Bashungwa we yagizwe umunyamabanga mu biro bya Perezida, akaba yavanywe muri minisiteri y’umuco, ubugeni na siporo.

Minisiteri y’umuco, ubugeni na siporo yahawe Mohammed Mchengerwa wavanywe mu biro biro bya Minisitiri w’Intebe aho yari ashinzwe imiyoborere myizi na serivise zihabwa rubanda.

Naho Prof Joyce Ndalichako yahawe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta mu biro bya Minisitiri w’intebe ushinzwe inteko nshinga mategeko, abakoz, umurimo, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Dr. Anjelina Mabula yasimbuye William Lukuvi ku mwanya wa Minsiitiri ushinzwe ubutaka, imyubakire no kunoza imiturire.

George Simbachawene we akaba yagize minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’anadi mategeko.

Nubwo Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka ntabwo zageze muri minisiteri y’Imari, Umutekano, ingufu, ubukerarugendo na Minsiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Izi mpinduka kandi ni iza kabiri Perezida Suluhu akoze kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe 2021.

Hashize iminsi hari umwuka mubi mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi aho Perezida Suluhu yatangaje ko hari abaminisitiri bigize intakoreka, barajwe ishinga no gushaka amajwi ngo baziyamamaze mu matora ya 2025.

Job Ndugai wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse kwegura nyuma yo gusuzugura Perezida Suluhu. Nubwo Ndugai yaje kwisubiraho agasaba imbabazi, igitutu cy’imbere mu ishyaka cyatumye yegura.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI