Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022 nibwo hasakaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Emmanuel Mayaka wamenyekanye mu kwerekana filime akaba na nyiri ikipe y’amagare izwi nka Cine ElMay.
Uyu mugabo w’ikimenyabose i Nyamirambo mu Biryogo yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022.
Uyu musaza yari amaze iminsi arwaye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Cine El May , Karambizi Rabbini Hamin.
Yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.” Niko yabwiye IGIHE
Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.
Abakunzi ba Filime by’umwihariko Agasobanuye bibuka ibihe byiza bagiriye kwa Mayaka mu myaka itambutse ndetse n’abakunzi b’imipira yiganjemo iyo ku mugabane w’ubulayi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
nyemazi
January 8, 2022 at 12:37 pm
MAYAKA aratubabaje.Uko bigaragara yali akuze cyane (umusaza).URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.