Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Umugore akurikiranyweho “kwiha ububasha bwo gufunguza abafunzwe”

Umugore wo mu Murenge wa Bweramana witwa Mukundente arimu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ubwambuzi bushukana, ngo yaka amafaranga abaturage bafite ababo bafunzwe akababwira ko yayatumwe n’umukuru wa Polisi ngo bafungurwe.

Hari hashize amezi agera kuri arindwi abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango bavuga ko hari abantu baza babaka amafaranga ngo ajya mu isanduku ya Leta, bakababwira ko ukuriye Polisi ku Karere (DPC) na Comanda wa Kasho, babatumye aya mafaranga ngo kugira ngo abantu babo bafungirwe, cyane abafunzwe by’igihe gito bari muri Transit Center.

Ku wa 24 Ukuboza 2021, Radio-1, yavuze ko imaze amezi arindwi ikurikirana iby’aba bantu baka amafaranga abaturage bavuga ko batumwe na bariya bayobozi ba Polisi muri Ruhango, nibwo uriya mugore Mukundente yafashwe amajwi mu ibanga arimo yaka abaturage Frw 50, 000 yitaga ko ajya mu isanduku ya Leta.

Yari mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombye mu Murenge wa Ruhango, aho yari kumwe n’umuturage witwa Nshimyumukiza Emmanuel, aho baganira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zishyira saa moya, ni ku kibazo cya Rwasamirera Aloys wari wavuye muri Transit Center aho yari afungiye by’igihe gito.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yavuze ko Mukundente Claudine yatawe muri yombi  tariki 4 Mutarama, 2022 akurikinyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo.

SP Kanamugire yagize ati “Twihutiye kubikurikirana haza gufatwa Mukundente Claudine. Akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo agamije kwambura abaturage akoresheje amayeri. Inzego z’ubutabera ziramukurikirana kubera icyo cyaha, aho yiyitiriye umurimo abeshya ko afunguza abantu nta bushobozi afite. Abo Bapolisi avuga ntaho bahuriye kuko ntibanamuvizi.”

Mukundente kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mu Rwanda gishobora guhanishwa igihano kigera ku myaka itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga ava kuri miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Mu majwi yafashwe uyu mugore, yarimo yishyuza ibihumbi 50Frw, bivugwa mu nkuru ya TV 1 ko yayasabaga avuga ko yafunguje uwitwa Rwasamirera ucuruzanya inka na Nshimyumukiza Emmanuel warimo asabwa ayo mafaranga.

Hafi yabo hari undi mugore na we avuga ko yagize uruhare mu gufunguza Rwasamirera.

Mukundente muri amwe mu majwi yafashwe yumvikana agira ati “Nababwiye ngo yakwishyura atakwishyura ntajya mu mufuka wange, nta n’icyo bindebaho. We araba ahemukiye Leta ariko, Leta izahora ari Leta. Ubwo se koko ibihumbi 50 Frw ni menshi.”

Ubwo TV 1 muri iyo nkuru yegeraga Mukundente, yahakanye ibyo byo gusaba abaturage amafaranga, avuga ko “yiviriye mu kabari kandi nta we yishyuje.”

Yagize ati “Njye se hari uwo nishyuje? Niviriye mu kabari. Ntawagize amafaranga ampa.”

Nshimyumukiza Emmanuel ariko muri iyo nkuru yabwiye TV 1 ko bahamagawe na Mukundente ababwira ko yumvikanye na Rwasamirera (wari ufunzwe) kumuha Frw 50, 000 ngo amufunguze, ababwira ko DPC ari muramu we, kandi amafaranga ari we ayashyira maze akajya mu isanduku ya Leta.

Gusa Rwasamirera yateye utwatsi ibyo kuvuga ko hari ibyo bumvikanye, ahubwo avuga ko ari umwambuzi waje gutesha umutwe umuryango we abishyuza amafaranga atazi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI