Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Uyu munsi Guinea itashye iseka nyuma yo gutsinda Amavubi 2-0

Wari umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 9 Mutarama, 2022 kugera tariki 6 Gashyantare, 2022.

Naby Keita acomotse muri ba myugariro b’Amavubi, ndetse atsinda igitego cya kabiri cya Guinea

Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0. Icyo gihe ntabwo kabuhariwe Naby Keita yarimo, uyu munsi umutoza wa wa Guinea yabanjemo ikipe n’ubundi azakinisha CAN 2021.

Igice cya mbere Amavubi yari atandukanye n’ayatsinze umukino uheruka, kihariwe cyane na Guinea cyane yatindanye umupira hagati.

Ku munota wa 25 Guinea yinjije igitego cyatsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

Ku burungare bwa ba myugariro b’Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 35. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Umutoza Mashami  Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier na bo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

Bigaragara ko Naby Keita afatiye runini iyi kipe abereye Kapiteni

Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko na yo yatangiye guhererekanya ariko kurema amahirwe yavamo igitego birananirana. Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu.

Mashami Vincent akwiye kwigira kuri Guinea, kubwira abakinnyi guhererekanya umupira kandi uwutanga akamenya uwo awuha, ndetse uwakiriye na we akamenya undi awuha.

Yanakwigira kuri Guinea gukoresha amahirwe abonetse neza, nk’umupira Hakizimana Muhadjiri yabonye w’umuterekano kandi ikipe yamaze gutsindwa 2-0, yawuteye bisa n’aho ari we wenyine uri mu kibuga atarebye bagenzi be bari ku rukuta, ndetse bisa naho nta nama yagiye na bagenzi be y’uburyo uwo mupira ukinwa ukabyara amahirwe. Muhadjiri yawushyize hejuru y’izamu kure.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bitunguranye-amavubi-atsinze-ibitego-3-0-guinea.html

Abo ni 11 babanjemo ku ruhande rwa Guinea

Mu buhanga bwinshi Keita yateye agapira kinjira mu izamu umunyezamu agakurikiza amaso

Abakinnyi 11 umutoza Mashami yabanje mu kibuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI