Bamwe mu bahoze bibumbiye muri Koperetive ikora ubuvumvu mu Murenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe no kuba muri ako gace bugenda bukendera, bagashyira mu majwi Akarere bavuga ko kagaragaza intege nke mu kubuteza imbere.
Aba babwiye Radio 1 ko muri uwo Murenge hahoze koperative y’abavumvu ariko kubera kutitabwaho n’imicungire mibi y’umutungo isenyuka itageze ku ntego zayo.
Umwe yagize ati “Nakoze ubuvumvu ndi umwana, birangiye bangize umuvumvu muri Mugano. Tuza kujya mu mpuzamashyirahamwe buri wese akaba afite umugabane wa 2000frw ariko birangira ya mafaranga tutayabonye, inzuki na zo tutazibonye n’ubuki tutabubonye kano kanya ubuvumvu rwose bwarasenyutse.”
Undi na we yagize ati “Ubuvumvu bwari buhari cyane ariko ndetse n’imizinga twari tuyifite. Ndumva twari dufite imizinga igeze kuri 75. Impuzamashyirhamwe niyo yadusenyeye yaje gusenywa n’abari bayigize, yasenywe n’uko bagiye bafungwa abasigaye baririra.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Muhirwa Elias, ku kibazo cy’iyi koperative yasenyutse ndetse n’abanyamuryango bayo bakaba barahagaritse ubuvumvu, yavuze ko batakimenye gusa ahamya ko ari abo gushyigikirwa kugira ngo budacika.
Yagize ati “Ndaza gukurikirana menye icyaba cyaratumye iyo koperative isenyuka ariko rwose nk’ubuyobozi gushyigikira koperative zigakora n’umusaruro ukaboneka, ntekereza ko ari ikintu cyiza. Turaza gushyiramo imbaraga turebe ngo iyo koperative yasenywe n’iki, turebe niba yagaruka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Heldebrand, yavuze ko Akarere katagaragaza intege nke nk’uko abavumvu babitangaje gusa avuga ko ikibazo giterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’igabanuka ry’amashyamba.
Ati “Aka kanya, nta muntu wavuga ngo ubuvumvu kuba bugenda budatera imbere cyane byaba biterwa n’uko ubuyobozi bwaba budashyigikira abakora uwo mwuga. Hari impamvu nyinshi zigiye zitandukanye, hari uko amashyamba agenda agabanuka, hari n’imihindagurikire y’igihe bisaba ko mu buhinzi dukoresha imiti myinshi yica ibyonnyi ariko murabizi ko inzuki na zo zipfa kubera gutara ahantu hatewe imiti.”
Yakomeje agira ati “Icyo wenda duteganya ni ugutegura igenamigambi ryo kurinda amashyamba, hakazamo igice kinini twagikamo imizinga ariko bigakorwa mu buryo bunoze, bigakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuko murabizi ko dufite icyanya gikomye cya Pariki ya Nyungwe. Rero navuga ko ari urusobe rw’ibisubizo abantu barebera hamwe, ntabwo twakwanzura ko ari ubuyobozi butashyigikiye abavumvu.”
Nubwo ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko budafite intege nke mu guteza imbere ubuvumvu, abavumvu bo bavuga ko bakwiye gushyigikirwa kandi n’ibibazo bafite bigakemurwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW