Karangwa Elysee w’imyaka 16 wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mashesha rwo mu Murenge wa Gitambyi mu Karere ka Rusizi yarohamye mu mazi y’amashyuza arapfa.
Aya mashyuza niyo uyu munyeshuri yarohamyemo arapfa
Uyu munyeshuri yari yagiye gukina imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu Mirenge itandukanye. Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, bibera mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Mashyuza mu Karere ka Rusizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Ngamije lldephonse, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana yarohamye ubwo bari mu bikorwa bya siporo we n’abandi banyeshuri bakajya koga mu mashyuza.
Ati “Ejo bari bafite imikino, hari ikibuga hafi y’amashyuza, ubwo bya bindi by’abana hashobora kuba hari uwazanye igitekerezo cyo kujya koga. Mu gushakakisha aho umwana yarengeye, ababyeyi babonye imyenda y’umwana imusozi,noneho bakeka ko yaba yarohamye kandi amashyuza iyo agutwaye haba hagomba gushira masaha 24, ubwo mu gitondo amasaha ajya gusa nayo yarohamiyemo nibwo yazamutse.”
Uyu muyobozi yasabye abarezi n’ababyeyi baturiye amashyuza kuba hafi y’abana.
Ati “Ni ukugerageza kumva ko ubuzima bw’abana bwabo, aberekera cyangwa ababa bafite aho bahurira nayo mashyuza baba bagomba kubareberera mu gihe hakirebwa uburyo hacungirwa umutekano cyane ko hari haciye iminsi amashyuza atagihari. Turasaba abarezi kwita ku buzima bwabo no kubacunga.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe iperereza ziri kurikora kugira ngo harebwe niba nta wundi waba ubifitemo uruhare.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.