Amakuru aheruka

Gatsibo: Abagizi ba nabi baranduye imyaka y’umuturage 

Abagizi ba nabi bataramenyekana bagiye mu murima w’umuturage witwa  Singuranayo Vincent bamurandurira  amasaka.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022 ,bibera mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Karubungo mu Mudugudu wa Kagugu mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko uyu muturage yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku rwango n’abandi bantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven  yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ndetse ko hari abantu babiri bakekwa muri ubwo bugizi bwa nabi  bari gushakishwa.

Yagize ati“Hari Umuturage baranduriye imyaka ,  nka are imwe n’igice,ushyize mu miba yari nk’ibiri kuko yariri mu gishanga.”

Yakomeje ati “Hari abakekwa babiri bari gushakishwa kugira ngo bakurikiranywe,hari ubwo  bigeze kubasanga mu murima bamutemera ubwatsi. Hari gukorwa iperereza kugira ngo ni bahamwa n’icyo cyaha babibazwe.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo kandi mu gihe bafitanye ikibazo bakagana ubuyobozi.

Ati” Ntabwo ari ngombwa y’uko Umuturage mwaba mufitanye ikibazo ngo ujye mu murima ngo umurandurire imyaka cyangwa ngo ufate itungo rye cyangwa ikindi gikorwa.Ushobora kwegera ubuyobozi ,iyo utanyuzwe mushobora kugana inkiko .Icyo twifuza ni uko bitakomeza.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI