Amahanga

Putin yavuze ko abona hari guterwa intambwe mu biganiro na Ukraine

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin amaze gutangaza ko abona hari intambwe iri guterwa mu biganiro biri guhuza Igihugu cye na Ukraine mu nzira zo kubona umuti w’ikibazo.

Putin kuri uyu wa Gatanu yaganiriye na mugenzi we wa Belarus

Perezida Vladimir Putin yavuze ibi kuri uyu wa Gatanu gusa yirinda kugira ibirambuye abitangazaho.

Yagize ati “Hari intambwe nziza iri guterwa nkurikije ibyo mbwirwa n’abajya mu mishyikirano.”

Perezida Vladimir Putin yavugiye ibi mu nama yagiranye na mugenzi we wa Belarus, Alexander Lukashenko.

Putin ushinjwa kuvogera ubusugire bwa Ukraine no guteza akaga Isi, yavuze ko ibiganiro hagati y’Igihugu cye na Ukraine bizakomeza.

Putin atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe habaye ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye, Sergei Lavrov n’uwa Ukraine, Dmytro Kuleba.

Nyuma y’ibi biganiro byabereye i Antalya muri Turkey, Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko banaganiriye ku byo guhagarika intambara ariko ko kuri iyi ngingo byabaye nko kumena amazi ku rutare.

Dmytro Kuleba kandi yavuze ko byari ibiganiro bigoye kuko mugenzi we Lavrov ku meza y’ibiganiro yakoreshaga amagambo atajyanye n’igihe.

Uyu muyobozi wa Dipolomasi muri Ukraine, yavuze ko Igihugu cye kidateze kumanika amaboko cyangwa gusubira inyuma.

Kuri uyu wa Gatanu, ni umunsi wa 16 w’intambara yashojwe n’u Burusiya muri Ukraine aho ingabo z’u Busiriya zatangiye kurasa mu Burengerazuba bwa Ukraine.

UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Copyright © 2023 IMITARI