Amakuru aheruka

Perezida Embaló yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yaherekeje Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaherekeje Perezida Umaro Sissoco Embaló washoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Werurwe 2022, nibwo Perezida Embaló yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bibinyujije kuri Twitter, byavuze ko Minisitiri Ngirente yaherekeje Perezida Embaló wa Guinea Bissau.

Ubutumwa batanze bugira buti “Muri iki gitondo, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaherekeje Nyakubahwa Gen. Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Repubulika ya Guinea-Bissau wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga m Rwanda.”

Perezida Embaló akaba yasezewe mu cyubahiro kigombwa abakuru b’ibihugu, Minisitiri Ngirente yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja  n’abayobozi mu nzego z’umutekano barimo IGP Dan Munyuza umukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda ku wa Mbere, tariki 7 Werurwe, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yakomereje muri Village Urugwro aho yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagirana ibiganiro mu muhezo bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi. Ibi biganiro byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ibindi.

Mu ijambo rye nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nubwo hagati y’u Rwanda na Guinea Bissau harimo intera ndende bidakwiye kuba imbogamizi kuko hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ku mpande zombi. Ashimangira ko isoko rusange ry’Afurika rikwiye gufasha mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherekejwe mu cyubahiro kigombwa abakuru b’ibihugu

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuba yasuye  Rwanda, amwizeza ko nawe azasura Guinea Bissau mu gihe cya vuba.

Ni mu gihe Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló, we asanga ibihugu byombi bwikiye gusangira ubunararibonye mu bucuruzi, ubukerarugendo. Asaba Perezida Kagame ko yamufasha mu guteza imbere uburezi bwa Guinea Bissau butaratera imbere, ashimangira ko Perezida Kagame ari umuyobozi udasanzwe uzi gushaka ibisubizo by’ibibazo, akizera ko amasezerano yasinywe azatanga umusaruro ufatika.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Perezida Umaro Sissoco Embaló yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira nzirakarengane zazije Jenoside mu 1994 ndetse anasobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko kunamira inzirakarengane ari ukubasubiza icyubahiro bakwiye no gushimira abaharaniye ko u Rwanda rwongera kuba igihugu cyunze ubumwe, anavuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye kurebera mu gihe ikiremwamuntu cyicwa.

Yanasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Werurwe, yihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere inganda n’ibkorerwa mu Rwanda. Perezida Embaló yashimye ibikorwa bikorerwa muri iki cyanya cy’inganda, inganda yasuye harimo uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka, Africa Improved Food n’ibindi bikorwa biri muri iki gice cyahariwe inganda.

Mu bamuherekeje barimo abayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba’inzego z’umutekano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI