Amakuru aheruka

Minisitiri Dr Mujawamariya yagaragaje ko hari isano hagati y’uburinganire n’ihindagurika ry’ibihe

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yagaragaje ko hari isano ikomeye hagati y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko ikibazo cy’imihandagurikire y’ibihe ari ikibazo gikomereye abatuye isi n’u Rwanda

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe, ku nshuro ya 47, U Rwanda rwifatanije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ku rwego rw’igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti “Uburunganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawariya Jeanne d’Arc wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko hari isano ikomeye hagati y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ihindagarika ry’ibihe.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugore ari we wambere ugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, dore ko n’akenshi usanga ubukungu bw’abagore bushingiye ku mutungo kamere.”

Yanongeyeho kandi ko uruhare rw’abagore mu kubungabunga ibidukikije, kurinda ihumanywa ry’ikirere n’ibindi bikorwa bigamije kurinda ihindagurika ry’ibihe aribyo bizatuma igihugu gishobora kugera ku iterambere.

Byukusenge Jeannette, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango we yagaragaje ko kugirango imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibindi bibazo byugarije abagore bibashe gukemuka bisaba ko habaho gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe mu miryango, abari n’abategarugori nabo bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu rugo.

Yagize ati “Dukwiye guhindura imyitwarire yacu, duhereye ku gukumira ibihumanya ikirere, nubwo imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku bari n’abategarugori b’uyu munsi ariko dukwiye no kuzirikana ko ari akaga dushyira ku bana bacu n’abuzukuru bazadukurikira mu gutura kuri iyi si.”

Ibi birori kandi byanitabiriwe na Fodé Ndiaye uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (The United Nations Resident Coordinator) washimye intambwe U Rwanda rumaze gutera mu buringanire n’ubwuzuzanye, dore ko kugeza ubu 61.3% by’abagize inteko ishinga amategeko ari abagore, ni mu gihe kandi abagore ari 52% by’abagize guverinoma.

Yavuze ko nubwo hari ibyagezweho, hakiri n’ibindi byinshi byo gukora, kuko hari aho usanga mu gihugu hakigaragara ibibazo by’ihoteterwa rishingiye ku gitsina, umubare muto w’abagore bikorera n’ibindi, inda ziterwa abana b’abakobwa, igwingira n’ibindi.

Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko n’abandi.

Minisitiri Dr Mujawamariya na Minisitiri Musoni Paula na Minisitiri Bayisenge Jeannette bifatanyije n’abaturage b’intara y’amajyaruguru,akarere ka GakenkeDistrict kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore 2022

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

SHYAKA JOSBERT

UMUSEKE.RW/Amajyaruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI