*Umukinnyi Rayon Sports yanze guha amasezerano ni we wayitsinze
Rayon Sports yanganyije na Etoile de L’Est 1-1, bituma iyi kipe ikomeza gusigara inyuma mu zihatanira igikiombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.
Muhire Kevin ni we watsindiye Rayon Sports kuri penaliti
Ku munota wa 36, Dindjeke Mael yahushije uburyo bwari bwabazwe ubwo yasigaranaga n’umunyezamu ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.
Rayon Sport yabonye penaliti ku munota wa 67 ubwo Nizigiyimana Karim Mackenzie yari afashe umupira afata icyemezo cyo kwinjira mu rubuga rw’amahina, ariko agushwa na myugariro wa Etoile de l’Est.
Iyi penaliti yinjijwe na Muhire Kevin wafunguye amazamu ku ruhande rw’abambara ubururu n’umweru.
Igitego cya Nwosu Samuel cyo mu minota y’inyongera ni cyo cyaraje Rayon Sports mu mwijima, ndetse ruba urugendo rw’amateka bagaruka i Kigali.
Umusifuzi amaze kongeraho iminota 5 y’inyongera, umutoza wa Rayon Sports yahise yitegura gusimbuza Muvandimwe JMV Iranzi Jean Claude wari wakinnye neza akava mu kibuga.
Bwari uburyo umutoza yari ahisemo ngo arwane n’iminota yari isigaye. Gusa umugambi n’imibare ntibyamuhiriye, kuko Nwosu Samuel yaje kumutsinda igitego ku munota wa 90+5 amakipe ahita agabana amanota.
Nwosu Samuel utsinze igitego cya Etoile de L’Est cyari igitego cya 9 atsinze muri iyi shampiyona, ndetse kikaba igitego atsinze ikipe yagiye gukoramo igerageza ariko ntibamwemera, byatumye asinya muri Etoile de L’Est.
Rayon Sports ihise iguma ku mwanya wa 4 n’amanota 34, mu gihe Etoile de L’Est igumye ku mwanya wa 14 n’amanota 18.
Rayon Sports ibaye ikipe ya 4 inaniwe gukura amanota atatu kuri Sitade ya Etoile de L’Est nyuma ya APR FC yahanganyirije ibitego 2 -2, As Kigali itsindwa 2-0 na Kiyovu Sports ihanganyiriza ubusa ku busa.
Indi mikino yabaye Etincelles FC yatsinze Espoir FC 2-0, naho Police FC inganya na As Kigali 1-1.
Umunsi wa 20 usize APR FC ikiyoboye urutonde rwa shampiyona inganya amanota 41 na Kiyovu Sports, mu gihe Gicumbi FC na Gorilla FC ari zo za nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports na yo yatakaje amanota i Ngoma
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.