Amakuru aheruka

Umunyamategeko ukekwaho guha ruswa Umucamanza, yasabye kurekurwa “ngo yishyuzaga umukiliya we”

Me Nyirabageni Brigitte yabwiye Urukiko Rwisumbuye kumurekura by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, rugatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Me Nyirabageni Brigitte yaburaniye ubujurire bwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Ku wa 03 werurwe 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiyeye kuburanisha ubujurire bwa Me Nyirageni Brigitte wajuririye icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro cyamufunze iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge

Saa tatu za mu gitondo nibwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa, Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yaruburanishije.

Me Nyirabageni yaburanye ari kuri gereza ya Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abamwunganira bo bari mu rukiko, ndetse n’ubushinjacyaha bwashinje buri mu cyumba cy’urukiko.

Uyu munyamategeko ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cya Ruswa.

Me Nyirabageni Brigitte yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Bayinganaga Jeanvier, Me Rugaza David na Me Gakunzi Musore Valery.

Me Nyirabageni Brigitte yajururiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo kwawa 17 Gashyantare, 2022. Urukiko rwategetse Me Nyirabageni Brigitte afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bumucyekaho icyaha cyo kwaka uwo yunganiraga Miliyoni 3Frw yari yamubwiye ko ari ruswa azayaha umucamanza kugira ngo ahabwe itariki yo kuburana ya vuba.

Umucamanza yahaye umwanya Me Nyirabageni Brigitte kugira ngo atange impavu zatumye ajurira abwira Umucamanza ko yaburijemo umugambi wo gutanga Ruswa bikarangira ari we uyirezwe.

Me Nyirabageni Brigitte yabwiye urukiko ko icyaha aregwa nta kigeze kibaho, asaba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura by’agateganyo aho gukomeza kuguma mu buroko kandi “nta cyaha nishinja nakoze”.

Kuva yatangira kubazwa mu Bugenzacyaha ntabwo yigeze yemera icyaha cya Ruswa yavuze ko nta bundi buryo yari afite bwo kwishyuza umukiriya we amafaranga yari amurimo, yari amaze igihe kinini atamwishyura.

Yemereye Urukiko ko yamushutse ko umucamanza yamuciye miliyoni eshatu kugira ngo amuburanishe ngo amaze kuyamuha amubwira ko yiyishyuye umwenda asanzwe amufitiye.

Me Nyirabageni Brigitte ati “Amaze kubona ko niyishyuye agira umujinya bituma ajya kundega muri RIB.”

Me Nyirabageni Brigitte yabwiye urukiko ko n’ubwo afunze umukiriya we yamusigayemo andi mafaranga ataramwishyura.

Me Rugaza David umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko  urw’ibanze rwa Kicukiro rwafunze umukiriya we rushingiye ku mpamvu zihabanye n’inyito y’icyaha.

Uyu munyategeko yavuze ko nta byinshi yavuga birenze ibyo Me Nyirabageni yavuze.

Ati “Turasaba ko uwo twunganira yarekurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze kuko kuburana umuntu adafunze ari ryo hamwe ubundi muri rusange.’’

Ubushinjacya bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uregwa, buvuga ko Me Nyirabageni Brigitte akwiye gukomeza gufungwa kuko hari impamvu zikomeye zashingiweho urukiko rw’ibanze rumufunga iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku ngwate yatanzwe na Me Bayingana Jeanvier ya Miliyoni 3 kugira ngo Me Nyirabageni Brigitte arekurwe by’agateganyo, buvuga ko izo ngwate zazasusumwa n’urukiko rwabona ari ngombwa rukazemera.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha atatu, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’ubujurire ku rubanza rwa Me Nyirabageni Brigitte kizasomwa ku wa 11 Werurwe, 2022 saa tanu za mu gitondo.

IFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI