Ayindemeye Jean Marie Vianey w’imyaka 44 arakekwa kwica uwari umugore we Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42 akoresheje isuka.
Umugabo yakubise umugore we isuka ashiramo umwuka
Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’amywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, mu Murenge wa Shyorongi,Akagari ka Bugaragara mu Mudugudu wa Kiziranyenzi.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umuturanyi wabo, yavuze ko uyu muryango wahoraga mu ntonganya n’amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.
Uyu yavuze ko hari ubwo umugabo yigeze guca inyuma umugore we maze afatirwa ku rundi rugo asabwa gutanga amafaranga ari naho intonganya zatangiriye.
Yagize ati “Mu minsi ishize hari urugo yagiye kwiba umugore w’abandi , gusambana yo ,baramufata , bamuca amafaranga, bishobora kuba ari byo bapfuye kuko umugore yavugaga ko agiye gukwa indaya atarigeze amukwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi,Nzeyimana Jean Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari amagambo akomeretsa umugore yabwiraga umugabo we kuko yamucaga inyuma amubwira ngo asubire mu ndaya ze ahoramo.
Yahamirije UMUSEKE ko yicishije isuka umugore we maze abaturanyi batabaye asanga yenda gushiramo umwuka.
Uyu muyobozi yavuze ko umugabo yivugira ko yabitewe n’umujinya n’uburakari yagize by’intonganya bari bamaze kugirana.
Ati “Yamukubise aramwica.Habayeho gutabaza, abaturanyi baje basanga umugore yaguye, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shyorongi yamaze gushiramo umwuka.”
Yasabye abaturage kujya biyambaza ubuyobozi mu gihe habayeho amakimbirane mu ngo kandi hakaba hakwiyambaza amategeko mu rwego rwo kwirinda ko hagira uburiramo ubuzima.
Kugeza ubu Umugabo ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Shyorongi.Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Rutongo.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
rukebesha
March 5, 2022 at 10:09 am
Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa n’imitungo cyangwa gucana inyuma.Report ya RIB yerekana ko hagati ya 2018-2021,mu Rwanda abashakanye bicanye bagera kuli 169.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe” (Intangiriro 2:24).Bakabana akaramata bakundana.Bagomba kwihanganirana,kubera ko nta zibana zidakomana amahembe.Nubwo ibyo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Kubera ko ari itegeko ry’Imana kandi abantu bose banga kumvira Imana,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga muli Imigani 2,umurongo wa 21 na 22.