Amahanga

Umujenerali w’Umurusiya wari mu bayoboye urugamba muri Ukraine yishwe arashwe na mudahusha

Maj Gen. Andrey Sukhovetsky wari mu bayoboye ibikorwa by’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine, yishwe arashwe na mudahusha.

Maj Gen. Andrey Sukhovetsky yiciwe ku rugamba

Major-General Andrey Sukhovetsky, yarashwe na mudahusha mu gikorwa kidasanzwe cy’Igisirikare cya Ukraine.

Gen. Andrey Sukhovetsky w’imyaka 47, yari umuyobozi wungirije w’itsinda rya 41 ry’abasirikare bari mu gikorwa cyo mu Karere ko hagati muri Ukraine.

Igisirikare cy’u Burusiya, cyemeje urupfu rw’uyu Mujenerali, kivuga ko yarashwe na mudahusha.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Burusiya, rigira riti “Ni byo yishwe na mudahusha.”

Biteganyijwe ko uyu Mujenerali azashyingurwa ku wa Gatandatu.

Uyu mujenerali wapfiriye ku rugamba, ari mu basirikare bakuru bari bubashywe mu Burusiya, akaba yarashwe ari mu ndege y’intamabara.

Sergey Chipilyov, uyoboye ibikorwa by’Igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu kirere muri iyi ntambara iri kubera muri Ukraine, yagize ati “Mu kababaro kenshi twakiriye amakuru y’incamugongo ko inshuti yacu Major-General Andrey Aleksandrovich Sukhovetsky, yiciwe muri Ukraine mu gikorwa kidasanzwe cy’igisirikare. Twihanganishije umuryango we.”

Kugeza muri 2021, Maj Gen. Andrey Sukhovetsky yari akuriye umutwe w’Igisirikare wa 7 w’igisirikare cy’u Burusiya urwanira mu kirere akaba yari afite imyitozo idasanzwe mu kurwanira mu misozi.

Igisirikare cy’u Burusiya giherutse gutangaza ko kimaze kubura abasirikare 498 biciwe mu ntambara ya Ukraine mu gihe Ukraine yo yari yatangaje ko imaze kwivugana abasirikare bagera mu 6 000.

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. GSNRÖBE

    March 4, 2022 at 12:49 pm

    Ngibyo iby’INTAMBARA. Umenya uko itangira ariko ntushobora ku menya uko izarangira; Yari akiri muto. IMANA IMWAKIRE; GUSA IYI NTAMBARA RWOSE IHAGARARE. IMPANDE ZOMBI ZUMVIKANE NTABURYARYA.
    WASANGA BURI WESE AFITE IMPAMVU .

  2. matabaro

    March 4, 2022 at 1:22 pm

    Ngiki igihembo cyo gushoza intambara.Imana yaturemye idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Ndetse ikavuga ko abarwana bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” (Zaburi 5:6).Yesu ageze ku isi,yasabye abakristu nyakuli bose kutajya mu ntambara z’isi.Urugero,muli Luka 21:20-21,yabasabye ko nibabona umwanzi ateye (umujyi wa Yeruzalemu),aho kurwana bazahungira mu misozi.Niko byaje kugenda.Ubwo Abaroma bateraga Yerusalemu,bayobowe na General Titus mu mwaka wa 70,abandi bararwanye.Ariko abakristu bo bahungiye ahitwaga Pella,hakurya y’umugezi wa Jordan.Abantu bose babaye abakristu nyakuli,intambara zavaho burundu.

    • cyemayire

      March 4, 2022 at 2:33 pm

      Birashoboka cyane ko Putin atujyana ku mperuka y’isi nkuko bamwe bavuga.Nashotora OTAN (NATO),bazarwanisha bombes atomiques twese dushire.

  3. RUKARA

    March 5, 2022 at 2:14 am

    Isi iyobowe n’abaherwe bakijijwe n’intambara. Abo baherwe bahorana inyota yo kwigarurira ubutunzi bw’isi yose, n’ubwoba bw’uko hari undi muntu wazamuka akabaruta. Hashize imyaka hafi 400 abo baherwe bagerageza gusenya Uburusiya ariko bwarabananiye. Ukraine ni igikoresho cy’abo baherwe bakorera inyuma ya za leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongeleza. Uburusiya buzi neza ko butarwana na Ukraine, ko burwana n’Amerika n’Ubwongeleza. Uburusiya bwatangije iyi ntambara bumaze kwitegura kurwana n’ibyo bihugu byombi. Iyi ntambara ishobora kwototera ibindi bihugu ndetse ikaba yavamo intambara y’isi yose. Naho Abibwira ko imana itubuza kurwana, muzakurikire neza mumenye neza abatuzaniye bibiliya abo ari bo: baje bayifashe mu kaboko k’iburyo, ak’ibumoso gahagatiye imbunda. Amadini akora akazi ko gusinziriza no kuyobya imyumvire ya rubanda ngo rudakangukira kwirwanaho no kwirengera, bityo ba baherwe bakabona uko basahura ubutunzi bw’isi yose. Nimugerageze gusoma ibinyamakuru mukurikire neza, isi igeze mu mayirabiri.

    • Colode

      March 5, 2022 at 9:17 am

      Urakoze@Rukara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI