Umuganda ku rwego rw’Akarere ka Muhanga wabereye mu Murenge wa Shyogwe, ni umuganda kandi witabiriwe n’abarenga 1000 batuye muri uwo Murenge wabonaga ko bari bakumbuye umuganda.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko Leta yashoye ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Mirenge mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo abanyeshuri bakoraga bajya cyangwa bava kwiga.
Kayitare yavuze ko usibye kubaka ibyumba by’amashuri, Leta yafashe icyemezo cyo kwishyura 40% y’ikiguzi kijyanye n’ifunguro abanyeshuri bafatira ku bigo bigamo.
Yagize ati ”Mbere wasangaga abana bitwaza ko bakora urugendo rurerure bajya kwiga, bagata ishuri, ubu iki kibazo cyarakemutse kugaburirira abana ku ishuri ababyeyi bagomba kubigira ibyabo.”
Kayitare avuga ko uruhare basabwa kugira ngo abanyeshuri babashe gufatira ifunguro ku ishuri ari ruto, agasaba ababyeyi ko bakwiriye kugira icyo bigomwa cyaba amafaranga, ibiryo n’ibindi ariko bakagira uruhare mu myigire y’abana babo.
Mukanzigiye Laurence umwe muri aba baturage bitabiriye umuganda, avuga ko hari bamwe mu barezi bakingirana abanyeshuri mu kigo isaha yo kurya igeze, bakabarekura bagenzi babo barangije gufungura.
Yagize ati ”Umubyeyi ufite abana benshi biramugora kubona amafaranga 2000 yo kwishyurira buri munyeshuri ifunguro, badufashe bayagabanye.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko hari komite y’ababyeyi ifatirwamo ibyemezo, gusa akavuga ko mbere yuko umubabyeyi agiye kubyara umwana, yagombye gutekereza uko azamurera.
Ati ”Abadafite ubushobozi bushingiye ku mafaranga, batanga ibiryo cyangwa umubyizi ariko bakagira uruhare mu bikorerwa abana babo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari abana 1400 bari barataye ishuri mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri, gusa buvuga ko muri aba hasigaye abagera kuri 99.
Cyakora mu bundi butumwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yatanze, yibukije abaturage ko bagomba kuzirika ibisenge no gufata amazi abivaho, birinda Ibiza n’inkuba.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Evariste
February 27, 2022 at 3:11 am
Gahunda yo kugaburira abana Ni nziza pe gusa birasaba ubukangurambaga kuko ababyeyi ntibarabyumva nonese umubye umwe arishyura undi ntiyishyuye Kandi utishyuye afite ubushobozi kuruta uwishyuye harya uwishyuye arye bike ngo akunde asangire nutarishyuye kubushake?Kandi abo batishyura babyigamba mu tubari basinze yego Hari abatishoboye gusa nibo bake