Urubanza rwa Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’umukono w’Intoki wa volleyball rwari gusoma saa tanu z’amanywa ariko rwimurirwa ku yindi saha, nabwo ntirusomwe kuko Urukiko ngo hari ibyo rugisuzuma.
Saa kumi zuzuye nibwo inteko y’Umucamanza umwe yinjiye mu cyumba cy’urukiko yari ije gusoma urubanza rwa Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.
Yaba Castar cyangwa abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wari mu cyumba cy’Urukiko, Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwari mu cyumba cy’Urukiko.
Gusa, bamwe mu bo mu muryango we bari bahari, na mugenzi we David Bayingana basanzwe bakorana.
Umucamanza nyuma yo gusoma imanza enye, yageze kuri Bagirishya Jean de Diue avuga ko urubanza rwe rugitegurwa neza.
Urubanza rwa Jado Castar rwashyizwe saa kumi z’umugoroba, ubundi rwari gusomwa saa tanu za mu gitondo nabwo Umwanditsi w’urukiko yaje avuga ko rudasomwa kuko Umucamanza yari ari kurutegura.
Mbere yo kuburana ubujurire, Umucamanza yari yabanje kurusubika kabiri mu bihe bitandukanye biturutse ku impamvu z’Urukiko.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.