Amakuru aheruka

Umunya-Korea wakatiwe gufungwa imyaka 5 mu Rwanda, “yahawe amahirwe ya nyuma yo kuburana bushya”

Urubanza rw’Umunya-Korea wakatiwe imyaka 5 n’Urukiko Rukuru rugiye kongera kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire ku impamvu z’akarengane.

Jin Joseph yaburanye adafunzwe ndetse ahakana ibyo aregwa nubwo Urukiko rwabimuhamije inshuro ebyiri

Ku wa 20 Mutarama 2022 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri Umunya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph, icyo gihe Umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cy’ubuhemu kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bweretse urukiko bumuhamya icyo cyaha.

Uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu mu butabera bw’u Rwanda rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’Umucamanza.

Rwatangijwe n’uwitwa Pascal Kanyandekwe ku kirego yatanze mu bugenzacyaha bw’uRwanda (RIB) arega uyu munya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph utuye mu Rwanda aho korera ibikorwa by’ubucuruzi ari na byo byavuyemo amakimbirane yavuyemo kutumvikana birangira bitabaje inkiko.

Jin Joseph umwirondoro we werekana ko atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagali ka Kamutwa mu Mudugudu w’Umutekano.

Mu kirego cya Kanyandekwe Pascal yashyikirije RIB avuga ko bafatanyije gushinga Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD ariko uyu Jin Joseph akaza kumuhemukira, ubwo Kanyadekwe Pascal yatangaga ikirego bwa mbere muri RIB yamureze ibyaha birimo icy’inyandiko mpimbano, icy’ubuhemu n’icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri.

Kanyandekwe yavuze ko Jin Joseph yahimbye Kashe (Stamp) akora ifite ishusho y’urukiramende kandi Kashe ya sosiyete MUTARA E&C LTD ifite Kashe y’uruziga, iyo kashe Jin Joseph yahimbye yayishyize ku nyandiko yitwa QUOTATION ( ibiciro by’isoko) muri Gicurasi 2017.

Agaragaza ko bagiye gutegura ibigendanye n’isoko rya MPANGA IRRIGATION PROJECT yo gukora imirimo itandukanye kandi ibyo bikorwa byose byari byarakozwe muri 2016 kuko hatanzwe uwatsindiye isoko muri Werurwe 2017, nyuma Jin Joseph yaje gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu birwa bya Mauritius iyo sosiyete ifite amazina ahuye neza na ya MUTARA E&C LTD sosiyete asangiye na Kanyandekwe Pascal mu Rwanda.

Ibyo byose Jin Joseph yabikoze atabanje kubaza Kanyandekwe Pascal basangiye sosiyete yo mu Rwanda.

Imanza zose Jin Joseph yarezwe mu inkiko zituruka kuri iyo Sosiyete yafunguye mu birwa bya Mauritius iri kumazina ye.

Ku wa 20 Mutarama 2022, Umucamanza yanzuye ko Jin Joseph urukiko rumuhamije icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri rumuhanisha igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,000,000Frw  nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarabitegetse muri Werurwe, 2021.

Icyo gihe Jin Joseph n’abanyamategeko be bahise bajururira mu Urukiko Rukuru.

Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rugumishijeho icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumufunga imyaka itanu n’ihazabu ya Frw 3,000,000, uyu munya-Koreya mu ibaruwa UMUSEKE waboneye kopi yandikiye Urukiko rw’Ikirenga.

Yahise yitabaza Urukiko rw’Ubujurire mu manza z’akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo asaba ko yahabwa amahirwe ya nyuma yo kuburana Urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuko Inkiko zose yaciyemo yaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse n’Urukiko Rukuru ngo zose zirengagije ibisobanuro yatanze, zimuhamya icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri zikamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Mu igisubizo Jin Joseph yasubijwe n’Urukiko rw’Ikirenga, icyemezo cyafashwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo agashyiraho umukono we cyahawe No 31/CJ/2022 cyo gusubirashamo ku impamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

Icyi cyemezo kiragira kiti “Twebwe Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga tumaze kubona ibaruwa twandikiwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire isaba ko urubanza No RPA 00676/2021/HC/KIG  rwaciwe n’urukiko Rukuru kuwa 20 Murarama 2022 aho haburagaga Ubushinjacyaha na Jin Joseph ko rwasubirwamo kubera impamvu z’akarengane.”

Ntabwo ari kenshi umuntu akatirwa n’Urukiko Rukuru ngo abone amahirwe yo gusubirishamo urubanza rwe ntabwo bikunda kubaho gusa itegeko rirabiteganya.

Urubanza rwa Jin Joseph na Kanyandekwe Pascal rwaciwe n’Urukiko Rukuru ruri mu manza zavuzwe cyane mu Mutarama 2022 kuko hafi y’ibinyamakuru byose byo mu Rwanda byarwanditseho bishingiye ku cyemezo Umucamanza w’Urukiko Rukuru yafashe cyo gufunga Jin Joseph imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO:NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI