Amakuru aheruka

Minisitiri Banyankimbona yashimye izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’uBurundi

Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Banyankimbona Domine kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’uRwanda,  Dr Ugirashebuja Emmanuel yemeza ko umubano w’ibihugu byombi uri kuzahuka.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel na Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi Banyankimbona Domine

Ni uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imikoranire y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera.

Uru ruzinduko kandi rugamije gushimangira urugendo rwo kuzahura imibanire myiza y’ibihugu byombi yajemo agatotsi mu mwaka wa 2015.

Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, Banyankimbona Domine yavuze ko kuva kera ibihugu byombi byahoze bibanye neza, akishimira ko u Rwanda rukomeje gufasha impunzi z’Abarundi gusubira mu gihugu cyabo.

Yavuze ko gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza w’ibihugu byombi ugenda ugaruka.

Mu rwego rw’Ubutabera, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha ndetse n’imikoranire mu rwego rw’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yatangaje ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hari abantu 19 u Rwanda rumaze guha u Burundi mu gihe bwo bumaze gushyikirizaho u Rwanda 11.

Aba bantu bamaze guhererekanywa ku mpande zombi ni abo mu mitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda inyuze mu ishyamba rya Nyungwe n’irya Kibira mu Burundi.

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gusasa inzobe no gushyira iherezo ku bibazo by’umubano utifashe neza kuva muri 2015.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro byo gukomeza gukorera hamwe mu bijyanye n’ubutabera

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Copyright © 2023 IMITARI