UPDATE: 12h20 Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we wegukanye agace ka Gatanu ka Tour Du Rwanda 22 kavaga Muhanga kerekeza i Musanze
Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yiyereka abatuye i Musanze nyuma yo gutsinda Etape ya 2 kuri we muri uyu mwaka
Ni agace ka kabiri atwaye kuko ni we watwaye Etape ya mbere y’i Kigali.
Umunyarwanda Manizabayo Eric ni we uze hafi, abaye uwa Gatatu, abandi nka Muhoza Eric, na Mugisha Moise barakurikirana ku myanya ya 13 na 14.
12h12 Intego yo gutambika ya 5 itwawe na Geniez, Rolland uwa kabiri, M.Mugisha aba uwa gatuatu, barenda gukandagiza ipine i Musanze
11h45 Abakinnyi bamaze kugenda Km 100 – Abakinnyi babiri bayoboye isiganwa bashyizemo intera y iminota ibiri n’amasegonda 28 (2’48”) kuri Uwiduhaye wa Benediction uri kubasatira.
11h20 Kuvuduka (SPRINT 2) kwa Nyirangarama umuhigo watwawe na Geniez, Rolland aba uwa kabiri Umunyarwanda Uwiduhaye aba uwa gatatu.
Urutonde rusange
Inkuru yabanje: Isiganwa rizenguruka igihugu ku magare rigeze kuri Etape ya gatanu, Abakinnyi bahagurutse ku isaha ya saa 9h00 a.m i Muhanga berekeje i Musanze, barakina intera ya Km 124.7 bamwe bamaze guhabwa ibihembo byo kuzamuka.
Uko abasiganwa bakurikiranye ahashyizwe umuhigo wo gutanguranwa mu mpinga y’umusozi: Rolland yabaye uwa mbere, akurikirwa na Alba, na Madrazo wa gatatu.
Ahashyizwe umuhigo wo kuvuduka ahatambitse (Sprint), i Shyorongi uwawutwaye ni Geniez, akurikirwa na Eyob, Ewart na Boileau.
Abakinnyi bahagurutse ari 71, kuri 94 batangiye Tour du Rwanda 2022, bavuye mu makipe 19.
Kuri ubu Igikundi gicitsemo ibice byinshi. Axel Laurance wambaye umwenda w’umuhondo ari mu itsinda riri imbere. Hari abakinnyi bane bagiye ku kilometero cya 13 (batangiye kwinjira muri Kamonyi).
Barenze I Shyorongi Abakinnyi 9 basohotse muri peloton biyunga ku itsinda riyoboye isiganwa ririmo Merchan, Eyob, Ewart, Geniez, Marchand.
Abo bakinnyi 9 ni Madrazo, Laurance, Main, Mulueberhane, Hayter, O.Goldstein, Moïse Mugisha, Manizabayo na Restrepo.
Impuzandengo y’umuvuduko ku isaha ya kabiri y’isiganwa ni 36,9 km/h, hasigaye Km 35 kugira ngo bagere i Musanze ahaza gusorezwa agace k’uyu munsi.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.