Nyuma yo gukina uduce tubiri twa Tour du Rwanda 2022, umukinnyi w’Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Rénus ni we munyagihugu uza hafi aho arushwa na Geniez Alxandre uri ku mwanya wa mbere ikinyuranyo cy’amasegonda 22.
Uyu mukinnyi Uhiriwe Byiza Rénus wakinaga mu ikipe ya Benediction Ignite kuva mu myaka itanu ishize, yakiniye Ikipe ya Qhubeka Continental Feeder Team y’abari munsi y’imyaka 23, iyi kipe ni iyahoze yitwa MTN Qhubeka.
Byiza Renus wagiye agira ibihe byiza mu myaka ishize biri mu biri kumufasha kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2022.
Uhiriwe Byiza Renus akomoka mu Karere ka Musanze, ni umusore w’imyaka 21, mu mukino wo gusiganwa ku magare azwiho kuvuduka ahasoza (Sprint) ndetse no kugira imbaraga zo kugenda urugendo rurerure wenyine.
Mu bigwi ndetse n’ibihe byiza yagize mu mukino wo gusiganwa ku magare, uyu musore yegukanye Rwanda Cycling Cup y’umwaka wa 2019.
Kuba Byiza Renus ari umusore uzi gutwara igare cyane kuri Sprint ndetse no kugenda ahantu harehare biramuha amahirwe yo kuba yakwitwara neza mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda gakinwa kuri uyu wa Kabiri kava i Kigali kereza i Rubavu.
Aka ni ko gace karekare kurusha utundi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Ibishobora kugora uyu mukinnyi mu muhanda
Ikipe yo mu Bufaransa Team Total Energy imaze kwerekana ko iri hejuru mu duce tubiri twa Tour du Rwanda aho abakinnyi bayo, Sandy Dujardin, yegukanye agace ka Kigali-Rwamagana na Alexandre Geniez wegukanye {ITT} Kigali-Kigali bamaze kwitwara neza muri iri rushanwa.
Urutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Geniez Alxandre wa Total Energies nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda atandatu.
Akurikiwe n’Umunya-Colombia Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper arusha amasegonda atandatu naho Sandy Dujardin akaba arushwa amasegonda arindwi.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Uhiriwe Byiza Renus wa 22 arushwa amasegonda 20.
Biteganyijwe ko Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gashyantare 2022, ubwo abasiganwa bazava i Kigali kuri MIC berekeza i Rubavu mu gace kareshya n’ibilometero 155,9.
Urutonde rusange (152.3 km)
1. Geniez Alexandre 03h33’06”
2. Restrepo Jhonatan 03h33’12”
3. Dujardin Sandy 03h33’13”
4. Drege André 03h33’15”
5. Laurance Axel 03h33’15”
Imyanya Abanyarwanda bariho
22. Uhiriwe Byiza Renus 03h33’26”
25. Hakizimana Seth 03h33’28”
27. Muhoza Eric 03h33’30”
38. Mugisha Moise 03h33’32”
40. Iradukunda Emmanuel 03h33’33”
42. Mugisha Samuel 03h33’34”
50. Byukusenge Patrick 03h33’40”
58. Niyonkuru Samuel 03h33’48”
64. Uwiduhaye 03h33’51”
67. Nsengimana Jean Bosco 03h33’56”
68. Manizabayo Eric 03h33’58”
70. Rugamba Janvier 03h33’59”
UMUSEKE.RW