Amakuru aheruka

CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Mageragere mu bujurire bwe yasabye Urukiko kumurekura

*CSP Kayumba yabwiye urukiko ko nta kimenyetso kerekana ko Kassem yibiwe muri Gereza
*Ubushinjacyaha bwasabye ko ibihano abaregwa bahawe byagumaho

Kuri uyu wa  Mbere Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere na SP Eric Ntakirutimana yahoze amwungirije, baregwa ibyaha bifitanye isano n’umugororwa w’umunyamahanga wibiwe aho bayoboraga.

CSP Kayumba Innocent yasabye urukiko kukurekura kuko ubushinjacya nta bimenyetso bufite bumuhamya ibyaha by’ubujura

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Bombi Urukiko rwabahamije icyaha cy’Ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Icyo gihe ubwo urubanza rwasomwaga Mutamaniwa Ephrem wahoze ashinzwe iperereza wari ufunganywe na bo we yabaye umwere ku byaha byose yari akurikiranweho, ndetse ahita arekurwa uwo mwanya.

Mutamaniwa Ephrem yahise asubizwa mu kazi ajya gukorera kuri Gereza ya Rwamagana.

 

Uko Urubanza rwagenze

Saa tatu za mu gitondo nibwo iburanisha ryatangiye CSP Kayumba Innocent na SP Eric Ntakirutimana baza kuburana bavuye kuri Gereza ya Nyanza.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko ni yo yayoboye iburanisha. Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri.

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra ibihano byahawe abaregwa mu cyemezo cya mbere.

CSP Kayumba Innocent yunganirwa mu mategeko na Me Ngirinshuti Jean Bosco mu gihe SP Ntakirutimana we yunganirwa mu mategeko na Me Gasominari Jean Baptiste. Aba banyamategeko ni na bo babunganira kuva batabwa muri yombi muri 2021.

Ubwo umucamanza yahaga umwanya abaregwa ngo batange impamvu zikomeye zatumye bajurira mu Rukiko Rwisumbuye, CSP Kayumba Innocent yavuze ko impamvu zose yatanze mbere aburana zerekana ko nta ruhare yagize rwo kwiba umugabo ukomoka mu Misiri, ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza witwa Kassem Ayman Mohamed ufungiye i Mageragere.

Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro izo mpamvu kandi Ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite bimushinjacya icyaha cy’ubujura.

Ati “Ndasaba Urukiko ko mu gihe rwaziherera rwazatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nkahanagurwaho ibyaha byose nashinjwe nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose Ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.”

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujururira abaregwa ariko bwasabye ko ibihano bahawe byagumaho

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uwitwa Amani Olivier yemereye Urukiko ko ari we wibye uwo munyamahanga witwa Kassem.

CSP Kayumba ati “Nyakubahwa nararenganye nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”

Me Ngirinshuti Jean Bosco usanzwe umwunganira mu mategeko kuva yafatwa muri Gashyantare, 2021 yabwiye Urukiko ko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byose bya CSP Kayumba Innocent .

Uyu munyamategeko avuga ko urubanza rwaciwe hadashingiwe ku bimenyetso biri muri Dosiye.

Me Ngirinshuti yavuze ko urubanza rwa CSP Kayumba Innocent rwaciwe hadakurikijwe amategeko koko iyo aza gukurikizwa ataba yarahamwe n’icyaha ngo akatirwe imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Me Ngirinshuti yasoje asaba umucamanza ko mu gihe Urukiko ruzaba rwiherereye rwazagira CSP Kayumba Innocent umwere urukiko rukazahita rutegeka ko arekurwa uwo mwanya.

 

SP Eric Ntakirutima na we yisobanuye mu bujurire

SP Eric Ntakirutima yahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije na we ntiyagiye kure cyane y’uko yaburanye mu mizi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba kuko niyo ATM uwitwa Amani Olivier yavuze yakoreshe yiba Kassem atari we wayatse ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa.

SP Eric Ntakirutimama yavuze ko ibimenyetso byose yatanze Urukiko rw’Ibanze rwabyirengagije rukabirengaho rukamukatira.

Me Gasominari Jean Baptiste wunganira SP Eric Ntakirutimama, we yavuze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko amafaranga yibwe yose .

Yavuze ku ikarita ya Kassem nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze buhamya icyaha abo bwazanye imbere y’Urukiko.

Me Gasominari yavuze ko amategeko avuga ko uwareze iyo adatanze ibimenyetso bihamya icyaha uregwa, uwareze Urukiko rutegeka ko atsinzwe.

Me Gasominari ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko ndasaba ko nimwiherera muzategeka ko uwo nunganira atsinze urubanza kandi mugategeka ko ahita arekurwa kuko amaze igihe afunze arengana.”

Ubushinjacya bwasabye urukiko ko ibihano byahawe abaregwa byagumaho.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha umunani impaka z’ubushinjacyaha n’abajuriye umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe, 2022 saa tanu za mu gitondo.

Kassem Ayman Mohamed ubwo yari mu rukiko rwibanze yabwiye urukiko ko arega RCS mu kirego kindishyi kuko abamwibye ari abakozi ba RCS asaba indishyi za Miliyari 9 Frw kuko yibwe n’abakoze buru rwego

SP Eric Ntakirutimana yasabye urukiko kumurekura kuko ntacyaha yakoze gikwiye kumufunga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO:NKUNDINEZA@2022

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kamali

    February 22, 2022 at 12:37 pm

    Uyu mugome Kayumba ahubwo bamukubire incuro 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI