Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage mu Karere ka Rwamagana. Bafatanwe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye.
Mu bafashwe barimo umugore witwa Mukankiko Esperance w’imyaka 34, Polisi ivuga ko ari we wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye.
Undi ni Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 ni umugabo w’uriya Mukankiko. Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.
Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour.
Muri urwo rugo hafatiwemo ibintu binyuranye birimo Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), ibikoresho byifashishwa mu guteka icyayi (cattle), amashyiga ya gaz, radiyo nini ebyiri, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.
SP Twizeyimana yagize ati ”Uriya Mukankiko ni we wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo.”
Yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yibwe umuturage wo mu Murenge wa Nyakariro muri Rwamagana atanga ikirego, Polisi itangira kuyishakisha.
Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS ryaje kugeza Abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.
Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yibye muri Gikomero.
SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bibye ngo bishakirwe isoko.
Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi Turere tuhakikije bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza cyangwa batobora inzu, ibi na byo barabifatanwe.
Polisi ivuga ko batanu muri aba bantu atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.
Mu mwaka wa 2005 Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri Gereza ya Ntsinda kubera ubujura, mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura, kimwe na Nyungura Merivien na we yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita Gakote na we yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.
Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.
Polisi kandi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, 2022 yafatiye mu cyuho Ndayambaje Paul w’imyaka 29 na Ndayishimiye Jean Damascene w’imyaka 28 bafite moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu, radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder, banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibindi byuma bifashishaga mu gutobora inzu z’abaturage bagiye kwiba.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW