Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yabonanye na Tundu Lissu umwe mu batavuga rumwe n’ubutetsi muri Tanzania, bagirana ibiganiro bigamije guhuza imikoranire ya Guverinoma n’abatavura rumwe n’ubutegetsi.
Bahuriye mu Bubiligi
Ikinyamakuru The East African dukesha aya makuru, gitangaza ko Madamu Samia Suluhu Hassan yahuye na Tundu Lissu kuri uyu wa Gatatu mu Bubiligi.
Abasesenguzi, batangaza ko uku kubonana gushobora gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Guverinoma.
Lissu usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, yakunze kumvikana cyane ahanganye n’abayoboye Tanzania bo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Zuhura Yunus, aba bayobozi babiri bagiranye ibiganiro bigufi bigamije imikoranire mu gushakira umuti ibibazo bimwe biri muri Tanzania.
Itangazo rigira riti “Mu biganiro byabo, baganiriye ku bibazo bimwe na bimwe bagamije imibereho myiza y’abanya-Tanzania.”
Lissu yahungiye mu Bubiligi akiza amagara ye nyuma yo kugerageza kumurasa, ariko muri 2020 yagarutse muri Tanzania kugerageza amahirwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na nyakwigendera John Pombe Magufuli.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.