Amakuru aheruka

Umusizi Innocent Bahati “ngo yerengeye Uganda”, RIB ivuga ko yakoranaga n’abanzi b’u Rwanda

*Amakuru ya RIB yatangaje Rumaga watabarije Bahati

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) Dr.Murangira B. Thierry yatangaje ko hagikorwa iperereza ku irengero ry’umusizi Innocent Bahati wari utangiye guhamya inganzo ariko akaza kubura none umwaka ukaba ushize, yavuze ko amakuru yizewe ari uko yarengeye muri Uganda.

Innocent Bahati ibura ry’uyu musizi ryakomeje kuba amayobera mu Banyarwanda kuva muri Gashyantare 2021

Dr Murangira B. Thierry yagiranye ikiganiro na bagenzi bacu bo muri Taarifa.rw, avuga ko Bahati bikekwa ko yabuze tariki 07 Gashyantare, 2021 ubwo yari yagiye i Nyanza.

Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo uwitwa Joseph Hakizimana witwa Rumaga yagannye RIB ya Busasamana atanga ikirego ko mugenzi we babanaga umuszi Innocent Bahati hashize iminsi ibiri yaraburiwe irengero.

Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bushakira muri za sitasiyo za RIB zose n’ahandi haketswe ko yaba ari ariko ntiyaboneka.

Dr Murangira Thierry ati “Ubwo twakoraga iperereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarabajije batubwira nta kanunu k’aho yarengeye. Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo.”

Yavuze ko Bahati ngo yajyaga muri Uganda “anyuze inzira z’ubusamo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko RIB yanamenye amakuru ko “hari abandi bakoranaga na we (Bahati) bakamuha amafaranga”, abo ngo baba muri Amerika no mu Bubiligi.”

Ati “Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.”

Gusa, yavuze ko iperereza rikomeje, ati “Gusa icyo tutaramenya ni uko yaba akiri muri Uganda cyangwa hari ahandi yagiye, ariko ikizwi neza ni uko atari mu Rwanda.”

Dr. Murangira yavuze ko RIB nta makuru ifite ku kuba umusizi Bahati yaba yarigeze kujya mu bikorwa bigize icyaha, ariko ngo “ubu bigaragara ko hari ibintu bigize icyaha yakoze.”

Amakuru ya RIB yatangaje Rumaga watabarije Bahati

Ubwo yaganiraga n’UMUSEKE, Rumaga yavuze ko amakuru menshi yumvise ari mashya.

Ati “Iyi raporo irantangaje! Icy’uko (Bahati) yakoranaga n’abanzi b’u Rwanda ntacyo nzi, gusa buriya niba ubutabera bubyemeza hubifitiye ibimenyetso, burya umuntu ni mugari.

Icyo guhabwa amafaranga, cyo sinamenya ngo yaba ay’iki, gusa nka bandi bantu ntekereza ko yemerewe kwakira amafaranga yose yakoreye, ariko icy’uko yakiraga ay’aya mahano yatangajwe ntabyo nzi.

Ibyo kujya Uganda ni inkuru nshya mu matwi yanjye pe! Gusa aribyo nakumirwa!”

Hashize iminsi mike hari itsinda ry’abahanzi, abasizi bo hirya no hino ku isi bandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame bamusaba gufasha mu gikorwa cyo kumenya irengero ry’umusizi Bahati.

Rumaga yavuze ko bakomeza kubaza RIB niba ibyo yatangaje ari ukuri kuko nk’umuryango watanze ikirego “utaramenyeshwa ibi byavuzwe.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Ikibasumba

    February 16, 2022 at 5:01 pm

    Uwububa abonwa n’uhagaze. Nuko nuko RIB we. Murakoze nicyo nababwira. RIP Bahati.

  2. mahoro jack

    February 16, 2022 at 5:23 pm

    Ariko izo rwaserera aba bantu bishoramo harya ngo zibamarira iki uretse guta umwanya gusa? Indwara ya mbere abanyafrica dufite nuko usanga buri wese ngo yarigize umunyapolitiki.

    • Gisa

      February 17, 2022 at 9:37 am

      Mana tabara abantu bawe bararushye barababaye agiye akiri muto yarafite byishyi yashakaga gujyeraho ariko umwana wu muntu arabimubujije tuzahura kumutsi wumuzuko

  3. Jimmy

    February 16, 2022 at 7:19 pm

    Iyo aba yararetse inda nini ubu aba yiturije. Uriya muvugi yakoze uhita wumva ko yatumwe kandi abizi ko bizamukoraho

  4. victor mugisha

    February 16, 2022 at 7:43 pm

    Cyakoze niba ari ukuri umuntu nimugari uRwanda rugira imana ikaruha impano gusa nyine twarahiriye kutarutegeza inyanga Rwanda zigamije indonke muri rubanda,ubwo utatiye ugata intero waba uteye icumu karinga gihanga yagufata nk’ikigwari arinjye nakisabira kubambwa naba ndimbwa ndabisubiyendamutse mpemukiye urwanda?(umusizi:Govictor

  5. Gahuma

    February 16, 2022 at 7:54 pm

    Iyo mugiye nokutubeshya ntabwo mushyiramo ninyurabwenge koko? Mwiyemeje kuba ba Semuhanuka burundu? Yahuye numuntu utazwi i Butare yageze muri Uganda gute? Iyo muvuga Burundi nari kubyumvamo gato.Byari kubatwariki konubundi tubamenyereye? Gusa irisomo abanyarwanda bazarizilikane.

  6. Karamaga Jeanine

    February 17, 2022 at 9:46 am

    Hahahahaha! Bahati yavuye i Kigali anyura iy’ubbusamu Kigali Nyanza … Uganda! Rwose aho Murangira aratubeshye. Gusa nkeka ibyo avuga abibwira abanyamahanga bandikiye Perezida yuko nta munyarwanda wabifata nk’ukuri. Ese nyine, Murangira yatubwira abasangiye na Bahati uwo munsi abura? Twari mu bihe bya Covid, ingendo zigoye. Byagenze bite ngo ave i Nyanza agere muri Uganda ntawe umuciye ilyera? Icyo ntemeranya na Murangira nuko buri gihe batwumvisha ko umuntu ubonye amafaranga avuye hanze aba ari inyangarwanda. Nonese ko igihugu cyacu kibeshejweho n’ava hanze nacyo kizabe inyangarwanda? Njya rero nibaza niba Murangira waminuje akora inkuru n’umuturage cyanga umwana muto abona ko zidafashe, amashuri amaze iki muri kariya kazi? Akari kera azitwa umushinyaguzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI