Amakuru aheruka

Miss Sonia Rolland yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda ku ivuko kuhakorera imishinga inyuranye

Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ufite inkomoko mu Rwanda, Miss Uwitonze Sonia Rolland agiye kuza mu Rwanda kuhakorera imishinga inyuranye cyancye cyane iy’ibidukikije.

Miss Sonia Rolland agiye kuza gukorera imishinga ku ivuko

Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Twitter na Instagram,kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Gashyantare 2022, Nyampinga Sonia Rolland yemeje ko mu gihe cya vuba aragaruka ku ivuko kuhakorera imishinga inyuranye.

Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “Ngiye kugaruka mu gihugu cyanjye cy’amavuko mu mishinga yerekeranye n’ibidukikije. Nababwira ko ari mu minsi ya vuba. U Rwanda ku ivuko.”

Ibi ni nabyo yashyize kuri Twitter ye, biherekejwe n’amafoto meza y’Urwagasabo ku kiyaga cya Kivu, harimo naho ubwe arimo yumva ubwiza bwaho nk’uko yabyivugiye.

Miss Uwitonze Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, akaba n’umukunnyi w’amafilime ukomeye. Asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda irimo ishuri yubatse I Ntarama mu Karereka Bugesera.

Mu 2001 Sonia Rolland yashinze mu Rwanda umuryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe aAbatutsi mu 1994 witwa Maisha Africa, aho yatangaga amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo ndetse ukanubakira bamwe amazi ndetse ari nawo wubatse ishuri rya Ecole Mternelle duu groupe scolaire de Ntarama.

Uwitonze Sonia Rolland  yavukiye i Kigali mu 1981, akaba afite abana babiri, uwitwa Tess w’imyaka 16 yabyaranye na Christope Rocancourt n’uwitwa Kahina w’imyaka 12 ya byarenya na Jalil Lespert batandukanye mu mu 2018.

Mama we umubyara Landrda Rolland ni Umunyarwandakazi naho se Jaques Rolland akaba umufaransa.

Akaba yagaragaje ishema aterwa n’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Nkumbuyinkogoto

    February 16, 2022 at 7:56 pm

    Umushingawe ubwo uzafashwa muri yangengo ya CHOGAMU nawe atamireho narangiza aceho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI