Amakuru aheruka

Umuhanzi Ruger yageze i Kigali -AMAFOTO

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Michael Adebayo Olayinka uzwi ku izina rya Ruger amaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Drip City’.

Michael Adebayo Olayinka uzwi ku izina rya Ruger amaze kugera i Kigali

Ruger akomotse muri Uganda aho naho yakoze igitaramo, yari ategerejwe n’abanyakigali baguze tike hakiri kare.

Ruger ni umuhanzi ukizamuka ariko umaze kumenyekana cyane muri Afurika ku ndirimbo ze nziza zibyinitse kandi zinafite ubutumwa.

EP ya Ruger yitwa ‘Pendemic’ iriho indirimbo yitwa ‘Bonuce’ iri muzatumbagije izina ry’uyu musore wavumbuwe na D’Prince nyiri Jonzing World Record ifasha uyu muhanzi.

Ruger w’imyaka 22 uzwi nka Mr Dior kubera indirimbo ye ‘Dior’ iri kuri EP yise ‘The Second Wave,’ kuwa 19 Mutarama nibwo yamenyesheje Abanyarwanda ko azaza kubataramira.

Mu gitaramo azakora kuwa 19 Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia i Kigali, azahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda bo mu kiragano gishya barimo Ish Kevin, Ariel Wayz, Gabiro,Okkama na Afrique ugezweho mu yitwa ‘Agatunda’ n’abandi.

DJ Marnaurd na Dj Toxxyk na DJ SL nibo bazavanga imiziki muri iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ‘Drip City’ ni amafaranga ibihumbi 10 ahasanzwe n’ibihumbi 25 y’u Rwanda muri VIP, ni mugihe ameza y’abantu batandatu ari ibihumbi 300 y’u Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI