Ntihinyuka Elie usanzwe ukorera mu Mujyi wa Nyanza avuga ko binyuze muri kompanyi yise “Modern Cuttern Shop” mu mwaka wa 2021 yatsindiye isoko rya Miliyoni 32 y’u Rwanda ryo gushyira amarido mu Rukiko rw’Ikirenga yasoza imirimo ntiyishyurwe. Avuga ko bimaze kumuteza igihombo gikomeye.
Ati “Narakoze birarangira mbamurikira ibyabo mbaha inyemezabwishyu banyereka ko bayibonye ntegereza amafaranga ndayabura.”
Ntihinyuka yakomeje avuga ko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa ruriya rukiko bukamubwira ko ibintu byageze muri MINECOFIN.
Ati “Nubwo bambwira ko ibintu byageze muri MINECOFIN kugeza ubu ayo mafaranga sindayabona kuri konti yanjye ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga rero ni rwo rwagakwiye kubaza aho muri MINECOFIN nkaba nakwishyurwa amafaranga nakoreye.”
Uyu rwiyemezamirimo avuga ko inyemezabwishyu yayitanze mu Ukuboza 2021, ariko akaba atarabona amafaranga ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka.
Ati “Nk’ubu umuntu aba afite ideni rya banki agomba gutanga imisoro mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA kandi iyo utinze amande arazamuka.”
Yakomeje avuga ko iyo bakoze amasoko ya Leta ntibayarangize ku gihe babaca amande bityo bakwiye kumufasha akishyurwa kugira ngo aniteze imbere kuko anafite andi masoko ya Leta agomba gukora.
Urukiko rw’Ikirenga, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko rwiyemezamirimo atambuwe nk’uko abivuga, ahubwo ngo “facture” (inyemezabwishyu) yavuye mu Rukiko rw’Ikirenga igisigaye ni uko yishyurwa n’ababishinzwe.
Gusa uriya rwiyemezamirimo Elie we avuga ko yegereye kenshi ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga ariko ikibazo ntigikemuke.
Rwiyemezamirimo avuga ko ahandi yakoze bene iyi mirimo bamwishyuye nyuma y’iminsi itatu asoje ibyo yakoraga.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Vanessa
February 16, 2022 at 4:14 pm
Mwiriwe!! Rwose biragayitse kubona umuntu akora ntiyishyurirwe igihe nyamara we yarakoze uko ashoboye akarangiza imirimo yashinzwe .nukuri ababishinzwe bamufashe kubona ubuvugizi maze yishyurwe bye kugomeza kumuteza igihombo kuko burya uko rwiyemeza mirimo ahombye bidindiza iterambere ry’Igihugu .