Amakuru aheruka

Umuhanda Muhanga-Ngororero wafunzwe na Nyabarongo ahitwa ‘ku Cyome’

Kuva Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imvura nyinshi yaraye iguye hirya no hino mu Gihugu yatumye urujya n’uruza hagati ya Muhanga na Ngororero ku cyiraro cya Cyome ruhagarara ndetse umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira urafunga.

Amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022, amazi y’umugezi wa Nyabarongo  nibwo yabaye menshi ku Cyiraro cya Cyome urujya n’uruza rurahagarara nyuma y’uko ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero amazi afunze umuhanda.

Polisi y’u Rwanda yifashishije urukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira  utakiri nyabagendwa kubera amazi y’umugezi wa Nyabarongo, basaba abagenzi bakoresha uyu muhanda kwifashisha umuhanda wa Kigali-Musanze-Rubavu.

Ubutumwa batanze bugira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, ubu ukaba utari nyabagendwa. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.”

Mu kumenya uko ikibazo cy’aya mazi yafunze umuhanda gihagaze, UMUSEKE, wavuganye na Bizimana Sixbert,wasigaranye inshingano z’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ku ruhande rwa Muhanga ntakibazo hafite ndetse n’icyiraro cya Cyome kitarengewe ahubwo amazi yafunze umuhanda hafi n’aharemera isoko rya Cyome.

Ati “Bitewe n’imvura yaraye igwa ari nyinshi, kugeza mu gitondo n’aya masaha ku ruhande rwa Muhanga ntakibazo dufite, ahubwo urenze ikiraro gato hakurya muri Ngororero nibwo muri iki gitondo amazi yamaze gufunga umuhanda  kubera ko kuva mu gitondo yagiye yiyongera bigaragara none ubu yamaze kuzura umuhanda si nyabagendwa.”

Bizimana Sixbert akomeza avuga ko n’abanyamaguru batabasha kwambuka kuko bakajije umutekano barinda ko hari uwatwarwa n’amazi ashaka kwambuka.

Yagize ati “Ubu impande zose harafunze, urahazi ahegereye aho Abashinwa bakoreraga niho Nyabarongo yuzura ikarenga igishangwa ikaza mu muhanda kuko ni ahantu hari hasi haringaniye. N’abanyamaguru ntabwo babasha kwambuka, hafunzwe hose kugirango bitagira impanuka biteza kugeza uruzi rusubiye hasi abantu bakabasha kwambuka.”

Aya akaba atari ubwa mbere afunze uyu muhanda kuri iki cyiraro cya Cyome, biterwa akenshi n’imvura iba yaguye ari nyinshi mu turere twohereza amazi mu mugezi wa Nyabarongo, gusa Bizimana Sixbert, yabwiye UMUSEKE ko kubera muri Muhanga nta mvura iri kugwa bidashobora gufata igihe kirekire amazi ataragabanuka.

Ati “Ubu muri Muhanga dufite umucyo  ntabwo mu gitondo ivura yigeze igwa bivuze ko ari amazi y’imvura ari kuva aho yabyutse igwa. Nk’ubu dufite umucyo biragaragara ko bimara amasaha makerukaba rumanutse, byaba ikibazo dufite imvura nyinshi iri kugwa ariko kubera hari umucyo mu isaha imwe cyangwa ebyiri ruraba rumaze gusubira hasi.”

Usibye ko aya mazi ya Nyabarongo yafunze umuhanda, nta myaka irangizwa nuko amazi yageze mu nkuka z’uruzi rwa Nyabarongo, gusa ku ruhande rw’Umurenge wa Rugendabari bakajije umutekano bagenzura niba amazi adakomeza kuba menshi mu gishanga ndetse hakaba hari uwatwarwa nayo.

Abantu basabwe kwirinda kwishora mu mazi mu gihe bikigaragara ko ari menshi, basabwa kwihangana bagategereza ko amazi agabanuka kuko bitari buze gufata igihe kirekire ngo amazi agabanuke.

Bitwe nuko uyu muhanda wa Muhanga-Ngororero ku cyiraro cya Cyome ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero uri hasi, bituma uko imvura iguye ari nyinshi amazi afunga umuhanda ubuhahirane bugahagaraga. Ibintu bikwiye gutekerezwaho uyu muhanda ukaba wakigizwa hejuru ku buryo amazi atabasha kuwurenga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Germain NYANDWI

    February 15, 2022 at 2:21 pm

    Birakwiye ko uyu muhanda Muhanga- Ngororero-Mukamira wimurwa ukigizwa hejuru ni cyo gisubizo kirambye kuko nubundi iyo imvura igiye ari nyinsi burigihe Nyabarongo ifunga uriya muhanda

    • Hakiz

      February 16, 2022 at 6:27 pm

      Nkunganiye rwose ibyo uvuga bazabisuzume, ariko n’igihe uriya muhanda Muhanga-Cyakabiri-Nyabikenke-Vunga wavuzwe niwuzura, wazajya nawo wifashishwa ugafasha kuko ibiza ntawe usezerana nabyo nkinkangu za hato na hato; imyuzure; ….. Twizera abayobozi bacu bazakomeza kuturebera ibyadufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI